GET INFORMATIONS OUT FROM THIS BLOG

WELCOME TO KAZUNGU'S BLOG

CHOOSE A HYPERLINK

Up to date information can be found on

igihe.com

For every morning news clik

igitondo.com

CLICK ORINFOR For more information on Rwanda government

Connect to UMUSEKE.COM It is another website in Kinyarwanda with update news

Mumakuru y'imikino agezweho mu kinyarwanda sura RUHAGOYACU Maze ushire amatsiko

About my institute

KIGALI INSTITUTE OF EDUCATION

about love click LOVECARDS

TO LEARN LITTLE TO NETWORK

mardi 6 décembre 2011

Ishuri ryigisha gukora neza imibonanompuzabitsina ryafunguwe muri Autrishiya

Ishuri ryigisha gukora neza imibonanompuzabitsina ryafunguwe muri Autrishiya

Abanyeshuri barigishwa kuminuza muri ibi/photo Internet
Kuwakane,  ni bwo mu gihugu cya Autrishiya bwa mbere mu mateka hafunguwe ku mugaragaro ishuri ryigisha ibijyanye no kuminuza mu mibonanompuzabitsina. Iri shuri ridasanzwe ryatangiye ku gitekerezo cy’Unyasuwedikazi Ylva-Maria Thompson.






Iri shuri rihenze kubi,  dore ko ku gihembwe kimwe umunyeshuri azajya yishyura ama Euro 1 600 (1 400 000frw) umuntu wese wujuje imyaka 16 yemerewe kwiyandikishamo.
Nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’iryo shuri, ibintu byose babitekerejeho, ngo abanyeshuri bombi (abakobwa n’abahungu) bazajya bacumbikirwa hamwe, ngo kugirango babashe gukora imikoro (devoirs).
Umuyobozi mukuru w’iryo shuri yagize ati: « Amasomo yacu ntabwo ashingiye mu gusoma gusa, ahubwo ashingiye kugushyira mu bikorwa (pratique), ni ukuvuga uburyo bwose bwo gukora imibonanompuzabitsina (positions sexuelles), ibijyanye no gukorakora (caresses), ndetse no kumenya ibice bigize imyanya myibarukiro »
Ushinzwe kuvugira umuyobozi w’iryo shuri witwa Melodi Kirsch akaba yizeye ko ishuri ryabo rizamamara kandi rikabona abanyeshuri benshi, dore ko atari abato ngo ryashyiriweho gusa, ahubwo nabakuru bafite ibibazo mu gutera akabariro rizabafasha kwikosora.
Ku isi yaremwe n’Imana, habaho amashuri yigisha byinshi ariko ishuri ritanga aya masomo ngo ni ubwambere ribayeho.

Amakosa 5 atera abakobwa kubengwa

Amakosa 5 atera abakobwa kubengwa

Ibengwa ry’abakobwa ahanini ngo riterwa n’amakosa 5 nyamukuru akorwa n’abakobwa mugihe cyo gukundana no kurambagizwa.
Ushobora kwibaza impamvu umukobwa ashobora kuba afite uburanga (ari mwiza), amafaranga, imyitwarire myiza ndetse n’ibindi bitandukanye, ariko yakundana n’umusore ntibamarane kabiri ukabona uwo bakundanye bamaranye igihe gito ntahitemo kumugira umufasha(‘amushyire mu mago’)
















Ibi rero ngo ntakindi kibitera  bituruka kuri amwe mumakosa akorwa muri urwo rugendo rw’urukundo bikaba byanaviramo umukobwa kugumirwa by’igihe kinini bishobora no kumuviramo guhera ku ishyiga
Amwe muri ayo makosa ni aya akurikira:

1.Kwibwirako hari ibyangombwa byogukundwa utujuje

Ibi ngo bituma abakobwa benshi batiyakira, hagira n’umusore ugukundira ikintu runaka yakubonyeho kikamushimisha, atitaye kubindi bibi wiyiziho, ukumvako ko akubeshya. Ugahora ushidikanya, umushyiraho igitutu, ukeka ko yaba ajya ahandi hatari iyo nenge ufite.
Ibi ngo bituma abasore barambirwa bakigendera kandi kandi burya abasore benshi ngo baba bazi neza ko umugore atari imisaya myiza gusa, ahubwo ari imico ye.

2. Kumva ko ushaka umusore ufite uburanga bw’akataraboneka (bamwe babyita kwiyemera kw’inkumi)

Abakobwa usanga bifuza gukundwa n’abasore beza,  kugirango nibabereka bagenzi babao “bemere” nyamara ngo ntibita ku mico yabo basore bita “bogari” (beau gar)
Usanga umukobwa akundana n’umusore mwiza,  aba basore nabo ngo kenshi  biruka mubakobwa benshi bibagora gufata ibyemezo kandi ngo ugasanga imico yabo atari na myiza.
Nyamara ugasanga nyamwari yamwiziritseho kabone nubwo aziko uwo muhungu ari rubebe, aha rero iyo haje undi musore usanzwe aje gutereta uyu mukobwa, usanga yigize ‘ashwi’ ngo afite ‘bogari’ bityo bityo umukobwa bikazarangira abuze ‘bogari’ abuze nababandi basanzwe bamuryanira inzara

3. Kumva ko umusore agomba kukuba hafi igihe cyose, 24/24h

Akubonamo nk’utagira icyo yitaho cyateza imbere urugo rwanyu, kuko aba yibaza niba mubanye wazajya umuha akanya ko gutekereza, kuganira n’abandi no kwishimira ibyo akunda.
Iyo ubikoze gutya yumvako ushaka kumugira imfungwa, bene iyi myitwarire ishobora gutuma umusore agucikaho atakubwiye n’impamvu akajya kwishakira uzamureka agahumeka kandi akamufata nk’umutu uri muri society.
ubucuti bwiza ni ubutanga umutekano, kwisanzura gukora akazi neza, kuganira n’incuti kwishimira ibyo ukunda  ubundi hagafatwa igihe cyo kubisangira muri kumwe urukundo rukarushaho kuryoha no gukura.

4. Kwishimira abandi basore kurusha uwo muri kumwe murukundo

Iki ngo ni ikintu usanga abakobwa benshi badaha agaciro ariko rwose ngo gishobora kuba intandaro yo kwangwa n’abasore batari bake,  bikazatuma ugumirwa kuko ngo mugihe ubona abasore bose ukumva ntakibazo kuko ari incuti z’incuti yawe, kuko muturanye, mwigana se ndetse n’ibindi hanyuma ukabasakuma ukabisanzuraho birengeje urugero ukababwira utugambo dusize umunyu, menyako bidashimisha abasore namba
Biba bibaha ishusho y’umugore uzaba we ko ushobora kuzamuca inyuma n’ibindi, nukora ibi bibabaza umusore rwose akaba yumva adashobora kukugira umugore kuko yazagusangira na benshi aha rero ngo bisaba kwitwararika bose ukababona nk’abasanzwe.

5. Kwihagararaho mu makosa

Aha ngo usanga hari abakobwa benshi baba bafite incuti zabo nkuko gukora ikosa ari ibisanzwe byabaho yaba, yakoze ikintu umusore ntakishimire ugasanga aho gusaba imbabazi mu mgaguru mashya ahubwo yihagazeho akumvako atari ikosa akiterera mubirere.
Iki ngo ni ikintu gikomeye umuhungu w’incuti areberaho niba uzamucira bugufi murugo nacyane ko abagabo bababifuza abagore bifitemo guca bugufi no gusaba imbabazi, rero nubona umusore agusezereye akisangira undi ni uko iyondangagaciro yo gucabugufi ngo usabire ikosa imbabazi wiyoroheje iba yabuze.
Niba rero uri umukobwa wifuza kuzashyirwa murugo ugakora umuryango ariko ukaba hari amakosa amwe muyavuzwe ujya ukora murukundo ubwo utangire kwikosora no kugira icyo uhindura naho ubundi ngo bitabaye ibyo ushobora kuzasazira iwanyu.


 

samedi 3 décembre 2011

Afite imyaka 30 ariko asa n’umwana w’uruhinja


Afite imyaka 30 ariko asa n’umwana w’uruhinja

Mu gihugu cya Brezile haravugwa umukobwa witwa Maria Audete do Nascimento, ku myaka 30 y’amavuko ntavuga nta n’ubwo agenda. Nyirabayazana ngo ni indwara yitwa thyroïde, ibuza umubiri we n’ubwonko gukura uko bikwiye, ibi bituma ngo asa n’umwana w’uruhinja rufite amezi 9.













Nkuko abaganga babivuga ngo uburwayi bwe bwari kuvurwa bugakira iyo buza kumenyekana kare. Ibyo byari gutuma Maria akura nk’ibisanzwe. Ikivugwa ngo ni uko ababyeyi be nta bushobozi bari bafite bwo kugura imiti.
Maria wavutse ku itariki ya 7 Gicurasi 1981, ngo yabayarabonye abagiraneza bagiye kuzamwitaho bakamuvurira ubuntu. Aba bagiraneza ni abo muri Kaminuza ya Ceara bamugiriye impuhwe bakazamuvura bifashishije imisemburo ituma umuntu akura. Birashoboka ko Maria ufite imyaka 30, ashobora kuzakura akigenga.
Gusa ubu buvuzi ngo bushobora kuba buje butinze, bityo ngo icyo buzamufasha ni ukubasha kugenda, kuba yabasha kurya nta we umufashije ndetse no kuba yabasha kuvuga amwe mu magambo. Ngo kuri ubu aho ibihe bigeze nta bwo umubiri we wabasha gukura byuzuye nkuko yavutse.

FROM www.umuseke.com

lundi 31 octobre 2011

Aho gutangira ku isaha ya saa kumi n'imwe, igitaramo cya Emmy cyatangiye saa mbiri z'ijoro. Dore impamvu n'udushya twahabereye.


Hari hashize iminsi abantu bategereje igitaramo Uranyuze Concert cy’umuhanzi Emmy, kikaba cyarabaye kuri iki cyumweru taliki ya 30/10/2011. Mu gutegura iki gitaramo, bari barasezeranyije abazakitabira ko  iki gitaramo cyagombaga gutangira ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba kikarangira ku isaha ya saa tanu z’ijoro ariko siko byagenze kuko cyatangiye gikerewe cyane, dore ko cyatangiye ku isaha ya saa mbili z’ijoro kikarangira i saa tanu n’iminota mirongo ine

Umuntu wese wari witabiriye iki gitaramo, akinjira muri KIE, aho iki gitaramo cyagombaga kubera, yabonaga ibyapa byinshi bya Mitzig, ndetse n’umuziki uremereye waturukaga aho ikinyobwa cya Mitzig cyakoreraga ikimeze nk’igitaramo, ibi bigatera abantu urujijo bityo bagahita bagana aho uyu muziki waturukaga dore ko kwihera ijisho byari ubuntu kandi hari n’icyo kunywa. Izi  zikaba ari zimwe  mu mpamvu zateye iki gitaramo gutangira gikerewe, doreko abantu benshi batangiye kwinjira mu nzu cyagombaga kuberamo, ibirori by’iki kinyobwa bihumuje.

Ku ruhande rwa Emmy ndetse na Dj Theo ari nawe manager w’uyu muhanzi, batangaje ko impamvu zateye gukererwa ku igitaramo cyabo, ngo ni uko iri shuri ryabemereye salle yo gukoreramo igitaramo ,nyuma bakemerera undi muntu gukoreramo igitaramo kandi ku isaha imwe.

Emmy arimo kubyinana n'umwe mu ba byinnyi be.


Emmy yagize ati: “Ntayindi mpamvu yateye iki gitaramo gukererwa, uretse ubuyobozi bwatwemereye salle ,nyuma bukemerera undi muntu gukoreramo igitaramo kandi tutabizi. Twari twavuganye n’ubuyobozi buhagarariye abanyeshuri ba KIE, nyuma undi muntu aca inyuma ajya kuvugana n’ubuyobozi bukuru bw’ishuri, babemerera gukoreramo igitaramo kandi natwe twarabyemerewe. Twebwe byadutunguye, ariko ndakeka abafana banjye babyihanganiye kandi nkaba mbasaba imbabazi.”
Jay Polly na Bull Dogg kuri Stage.



Hagati ahongaho, nyuma y’uko igitaramo gitangiye, hagiye hagaragara udushya twinshi. Dore tumwe mu dushya twabereye muri iki gitaramo:
-Ubwo King James yageraga kuri stage, hari umukobwa waturitse ararira
Uyu musore wabimburiye abandi bahanzi kuririmba, yageze kuri stage aririmba indirimbo ye “Ntamahitamo”, abantu basa n’abariwe n’intozi, doreko  bamwe mu banyeshuri bo muri KIE ngo bumvaga King James ariko bataramubona aha hakaba hari abatubwiye ko ngo bari bazi ko ari agasore gato kandi kananutse. King James ni uwo gushimirwa kuko we yageze muri KIE kare ahita asaba kujya kuri stage, bitandukanye n’abandi bahanzi bumvako kuba umu super star bivuga kuririmba nyuma y’abandi bose.
-Jay Polly yahembwe umutobe (jus de pomme)  n’umwe mu bafana be amaze kuririmba Uyu musore wahagurukije abantu bose bari bitabiriye iki gitaramo, yashyikirijwe jus n’umwe mu bafana be , wari waje yanitwaje icyapa kiriho amafoto ya Jay Polly.
-Hari umukobwa wari ufite amatsiko adasanzwe yo gukora kuri Jay Polly, kwihangana byamunaniye asimbukira kuri stage maze ahobera uyu muraperi wari waje yiyambariye agashati ka gisirikare.
-Bwa mbere mu mateka ye Umuhanzi Theo (Bosebabireba) yitabiriye igitaramo cy’indirimbo zidahimbaza Imana. Uyu muhanzi wari wicaye ku ntebe y’imbere, aho yarebaga abahanzi bose ntankomyi.
-Abanyeshuri bo muri KIE, bari bafite amatsiko adasanzwe yo kubona abahanzi n’abanyamakuru kugeza ubwo batangira kubaza umuntu wese bakekagaho kuba umuhanzi cyangwa umunyamakuru.
-Kuri stage Jay Polly yanyuzagamo akaganira n’ncuti ze bari bamuherekeje ,doreko bari bugufi ye kuri stage.
-Umuziki w’imbaturamugabo waturukaga aho ikinyobwa cya Mitzig cyakoreraga, wabujije abantu kwinjirira ku gihe mu gitaramo.
Ikigaragara ni uko abanyeshuri ba KIE badakunda imyidagaduro, uretse kwitaza ko Bourse yavuyeho hari ibitaramo bibiri: Icya Mutzig ndetse na Uranyuze Concert, kandi igitaramo cya Mitzig kwihera ijisho byari ubuntu, ariko hakaba  hari umubare muke w’abanyeshuri. Aha wasangaga, abanyeshuri bari bitabiriye ibi bitaramo byombi bavuga bati: “Erega twe turi abarimu, ntabwo twabona umwanya wo kureba ibi ngibi ngo tubone n’uwo gutegura amasomo.” Ku muhanzi Theo watunguye abantu benshi muri iki gitaramo nubwo ataririmbye, abantu bamwe wasanga bavuga ko uyu muhanzi yaba yari yaje kwirebera Jay Polly doreko yatangaje ko ariwe muhanzi akunda cyane mu Rwanda.
Uncle Austin
Uncle Austin aririmba.





Uwigize umuganga ngo abone uko azajya yikorera ku mabere y’abagore yumvikanye n’urukiko

Philip Winikoff umusaza w’imyaka 81 ukomoka muri leta ya Floride ho mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika wihinduye umuganga mu rwego rwo kugirango abone uburenganzira busesuye bwo kujya akora ku mabere y’abagore, yatawe muri yombi mu 2006, mu cyumweru gishize yabashije kumvikana n’urukiko ngo abe yagabanyirizwa ibihano.
Phillip Winikoff
Phillip Winikoff
Uruba rwa internet Gentside.com rwatangaje iyi nkuru, ruvuga ko Philip Winikoff umaze imyaka 5 afunze, we n’abamuburanira babashije kumvikana n’abacamanza kuburyo yakoroherezwa ibihano naramuka akatiwe kuko ngo aho afungiye yitwara neza kandi yemera icyaha.
Ibi bibaye mu gihe uyu mukambwe ategerejwe gukanirwa urumukwiye nyuma yo gukorakora abagore abeshya ko ari dogiteri akaza gufatwa mu 2006.
Phillip yagendaga mu ngo zitandukanye  agenda avuga ko ari umuganga w’umukoranabushake usuzuma indwara zifata amabere.
Gusa  ntibyaje kumuhira kuko ngo abagore babiri  yasuzumaga baje gutuma atabwa muri yombi nyuma  yo kwiyambura ngo abapime, maze nyuma yo  kubakorakora ku mabere agahita akomeza abakorakora n’ahandi hatandukanye ku mubiri, bahita bamuhururiza.
Polisi yahise ihagera uyu mukambwe atabwa muri yombi, yiyemerera icyaha cyo kubeshya ko ari Dogiteri, n’icyo gukorarakora amabere y’abagore b’abandi, hakurikijwe amategeko ngo ashobora gukanirwa igifungo cy’imyaka 55.

Ibimenyetso bishobora kukwereka ko umuhungu agukunda

Urukundo abantu benshi ntibakunda kurwerekana kimwe, kuko hari ababivuga hakaba n’abatinya kuvuga ko bakunze, ariko burya ngo ntirwihishira, iyo rwagufashe, rushobora kugutamaza. Abahanga mu kwiga imyitwarire y’abantu bashyize ahagaragara bimwe mu bishobora kukwereka ko umuhungu yakwihebeye.
.
.
Ikimenyetso cya 1: Amagambo yihariye kuri wowe
Burya iyo umuhungu akunda umukobwo biroroshye kubimenya niyo yaba atarabimubwira. Cyane cyane iyo bavugana haba kuri telephone cyangwa bari kumwe, usanga umuhungu hari amagambo akunda gukoresha y’umwihariko kuri iyo nyampinga. Urugero, usanga akunda kuguhimba utubyiniriro twiza, akakuvugisha yitonze, mbese ukumva ko yakwitayeho.
Ikimenyetso cya 2: Usanga avuga ngo twebwe
Mu by’ukuri umuhungu iyo yagukunze, abayumva ibyiza byose bibaho byabageraho mwese. Niyo mpanvu rero akenshi iyo muganira cyangwa aganira na bagenzi banyu, aba avuga ngo twebwe turashaka gukora ibi nibi, cyangwa ugasanga icyo ashatse gukora naho ashatse kujya ashaka ko muba muri kumwe. Hari igihe abikora rimwe narimwe atazi ko birimo kumubaho.
Ikimenyetso cya 3: Agushyigikira aho ariho hose
Niba muri nk’ahantu na bagenzi banyu muganira, uzumva ashaka kugushyigikira no kukuvugira neza. Niwunva muganira akajya akuzanamo cyane cyangwa akwakira mu biganiro uzamenye ko umutima we wawitwariye kera. Gusa ubutaha nagushyigikira ujye umwereka ko wishimye, bituma atahana umutima utuje, ko nawe wabibonye, kandi byagushimishije.
Ikimenyetso cya 4: Ku gutetesha
Hari ibintu byinshi umukunzi wawe ashobora kugukorera, bikwereka ko nta wundi akunda uretse wowe. Usanga nk’iyo muri kumwe mutembera aba agufashe akaboko, akunda gukorakora mu musatsi wawe, mbese akaba yumva atakura ibiganza bye ku mubiri wawe. Usanga umuhungu ugukunda ahora ashaka gukorakora ku mubiri wawe, nko ku ijosi, mu mugongo, mu kiganza, n’ahandi biterwa naho akunda.  Ndetse burya ntimwatandukana atanagusomye.
Ikimenyetso cya 5: Akunda kukubwira cyane ahazaza he
Si abahungu benshi bakunda kuvuga imishinga yabo y’ejo hazaza, ariko nubona umuntu atinyuka akakubwira ibyo ateganya gukora byose, ujye umenya ko ashaka ko muzabibanamo muri babiri kandi mukundanye. Mbese aba asa nkaho akubwira ko yifuza ko wazamubera umugore.
Mu byukuri ibi ni ibintu bikomeye, kuko nta bantu benshi badakunda kubivuga. Hari abahungu bakubwiza ukuri icyo bagutekerezaho ari hari nababivuga ari uko babonye ko umukobwa yamaze kumwiyunvamo. Bino byose rero abikubwiye nawe utabaye umwana wamenya icyo ashaka, ugatangira kumwereka ko nawe wifuza kubana nawe.

Abazajya kwiga muri UNR i Ruhande uyu mwaka bazitwa ngo iki?

Ni ibisanzwe ko buri kiciro (Promotion) kinjiye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda I Butare gihabwa izina.
Mu gihe umwaka w’amashuri makuru 2011 – 2012  muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda uzatangira kuwa gatanu tariki 28 Ukwakira, abahiga ubu, n’abaharangije, bari gukekeranya ku kazina kazahabwa  abazinjira kuri aka gasozi ka Ruhande.
i Ruhande muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda
i Ruhande muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda
Amazina yabo akenshi bayahabwa bitewe  n’ibihe biba bigezweho mu Rwanda, muri Africa cyangwa ku isi muri rusange.
Nta nteko yihariye itanga aya mazina ku kiciro kinjiye. Abahiga bajya kumva bakumva izina ryabaye kimomo rigafata ubwo. Gusa benshi bavuga ko aya mazina atangwa n’abo bita “Abakonari” (Conard), bigaragara ko muri iyi myaka ishize batagifite umurindi nka mbere, ariko ngo ntikiburira.
Abazaza uyu mwaka hari amazina menshi biri kuvugwako bazahabwa. Muri ayo havugwamo “ABAKADAFFI” , “BA GACUMBITSI” , “ABANATO”  n’ayandi avugwa ariko ataremezwa.
Abanyeshuri bashya bakazagera i Ruhande kuwa gatanu tariki 28 Ukwakira, bagatangira icyumweru cyo kubamenyereza Kaminuza kitwa “Induction week”

Aya ni amazina yagiye ahabwa ibyiciro (promotion) byo hambere aha
2010 – 2011: Nyakatsi, niryo ryaje gufata nyuma yo kugerageza aya: “ Ibigarasha, Vuvuzera, Ibicurane”
2009 – 2010: Abavangarai,
2008 – 2009:  Manoyinanga
2007 – 2008: Ababurugeri (Bruguiere)
2006 – 2007: Abatigiste
2005- 2006: Abajanjaweed
2004 – 2005: Abemeye icyaha (Abireze)
2003 – 2004: AbaFOCA
2002 – 2003: Abasunzu (Masunzu wo muri DRCongo)
2001 – 2002: Abayanja (  Restaurant zubatswe, nyuma y’inkongi y’umuriro yatwitse izambere, ziswe Ikiyanja I n’icya II)
2000 – 2001: Kuva aha kumanura, bivugwa ko kwita amazina abashya I Ruhande byari bitaratangira neza.

2011 – 2012: ???????

ijambo rya nyuma rya Kadhaffi mbere y’urupfu rwe

ijambo rya nyuma rya Kadhaffi mbere y’urupfu rwe


Mu izina rya Allah…. Umunyambabazi, ushoborabyose..
Mu muaka 40 cyangwa irenga sinibuka neza, nakoze ibyo nshoboye byose ngo abantu mbahe amazu, ibitaro, amashuri, igihe bari bashonje nabahaye ibyo kurya. Na Benghazi yari ubutayu nyigira urwuri.
Kadhaffi mu ijambo rye ryanyuma abwira imbaga
Narahagaze mpangana na wamushumba (cowboy) Ronald Reagan, igihe yanyiciraga umwana w’umukobwa w’impfubyi nareraga, ashaka kunyica, ariko yica umwana warenganaga. Nafashije abavandimwe ba Africa mu gutanga amafaranga muri African Union.
Nakoze ibishoboka ngo abantu babone demokarasi ya nyayo, aho komite z’abaturage arizo zayoboraga Libya. Ariko ibi ngo ntibyari bihagije, niko bamwe bambwiye, yemwe bamwe bafite amazu y’ibyumba icumi, amasuti (suits) mashya, n’ibindi bikenerwa byose, ntibahaze, bashakaga ibirenzeho.
Babwiye abanyamerika n’abandi bashyitsi ko bashaka « Demokarasi » n’ « Ubwigenge » batazi ko ari iyo kwicana gusa, aho ibinini bimira uduto, ariko bakirirwa babiririmba. Ntibarebe ko muri Amerika iyo, nta buvuzi bw’ubuntu, nta bitaro bitishyuza, nta mazu y’ubuntu, nta burezi bw’ubuntu, nta byo kurya by’ubuntu cyereka iyo batonze umurongo babisabiriza.
Ibyo nakoze byose, ntibyahagije bamwe, ariko abandi, bari bazi ko ndi umuhungu wa Gamal Abdel Nasser (yayoboye Misiri, afatwa nk’umuntu ukomeye mu barabu) umuyobozi w’ukuri wenyine mu barabu n’abasilamu twagize nyuma ya Salah-al-Deen, wasabye ko hacukurwa Canal ya Suez ku baturage be, nkuko nanjye nabisabiye Libya, nageragezaga gutera ikirenge mu cye, ngo abaturage banjye ntibategekwe n’amahanga, ntibibwe n’ibisambo byashaka utwacu.
Uyu munsi, nugarijwe n’ibitero by’ingabo zikomeye mu mateka y’isi, umwana wanjye w’umunyAfrica Obama, arashaka kunyica, ngo yambure ubwigenge igihugu cyacu, ngo atwambure amazu atishyurwa, ubuvuzi bw’ubuntu, uburezi nta kiguzi, n’ibyo kurya by’ubuntu, ngo abisimbuze uburyo bw’Amerika ibayeho mu busambo bwitwa « Capitalism », ariko twe tuzi icyo ivuga, ivuga ko abanyamafaranga (corporations) batwara ibihugu, batwara isi, abaturage bagahangayika.
None rero, nta bundi buryo mfite, nzahagarara, niba Allah abishaka, nzapfa ariko ndi munzira ye, inzira yatumye igihugu cyacu gitooha, gifite amafunguro n’ubuzima, inzira yatumye tunafasha abavandimwe b’abanyafrica n’abarabu.
Sinshaka gupfa, ariko niba bikenewe ngo ndengere abantu banjye, ibihumbi byose by’abana b’igihugu cyanjye, bizabe nzapfe.
Reka iri sezerano ryanjye ribe ijwi ku isi yose, ko mpagurutse imbere y’ibitero bya NATO, ko mpagurukiye ubugome, ko mpagurukiye ubugambanyi, ko mbagurukiye Uburengerazuba no gushaka ubuhake kwabo, kandi mpagurukanye n’abavandimwe b’abanyafrica, n’abarabu b’abasilamu b’ukuri ngo tube abatwara urumuri.
Igihe abandi bubakaga amazu y’ibitangaza, njye nabaga munzu isanzwe, ndetse no mu ihema, sinzibagirwa ubwana bwanjye muri Sirte, sinasesaguye umutungo w’igihugu cyanjye, kandi nka Salah-al-Deen, umuyobozi w’umusilamu w’intanarugero, nafashe bike bimpagije…
Iburengerazuba, bamwe banyise « umusazi » abandi « igicucu » ariko bazi ukuri n’ubwo bakomeza kubeshya, bazi neza ko Libya yigenga, itari mu nzaara zabo, ko inzira yanjye ari iy’ukuri ku bantu banjye, ko kandi nzarwana kugeza nshizemo umwuka ngo Libya igume yigenge.
Allah ushoborabyose adufashe tugume kuba abizerwa kandi bigeng
– Muammar Gaddafi.

Iri ni ijambo Col Mouammar Khadaffi yavuze tariki 21 Gashyanatre imbere y’imbaga,  niryo rifatwa nk’iryanyuma mbere y’uko yicwa, yarivuze mu gihe yari amerewe nabi n’ibitero bya NATO ndetse n’abigaragambyaga bamagana ubutegetsi bwe.

UMUSEKE.COM

Perezida wa FERWAFA yatangiye kugwa mu mutego!


Umuyobozi wa Ferwafa mushya Ntagungira Celestin Abega nyuma yo gutorwa tariki ya 22/10/2011, yatangiye kugwa mu mutego wabo yasanze muri Komite Nyobozi ya Ferwafa.
Ibyo byabaye ubwo Komite Nyobozi yamushukaga ngo bohereze Gahonzire Richard mu butumwa bwa kazi i Rusizi hagati y’umukino wo ku munsi wa 6 wa shampiyona ku mukino wa Espoir na AS Kigali.

Gahonzire Richard yari mu butumwa bwa kazi i Rusizi ngo gukurikirana uburyo ikipe ya Espoir yitware nyuma yaho hagaragaye imyitwarire itari myiza ubwo iyo kipe yakinaga na Kiyovu Sports.
Akazi ashinzwe ni ugushakisha amasoko none ngo yagiye gukurikirana ibishinzwe abategura amarushanwa? barihe? ubundi ushinzwe amarushanwa ni Boniface Nsabimana afatanyije na Felix Nzeyimana.
Amakuru agera kuru RuhagoYacu nuko Komite Nyobozi yicaye hamwe maze bakemeza uburyo Richard Gahonzire yerekeza i Rusizi akanavuga yuko agomba kugenda mu ndenge agahabwa amafaranga y’ubutumwa azamufasha mu kazi atazi atanashinzwe!
Uwo ni umutego wa mbere Perezida mushya wa Ferwafa agushijwemo nabo yasanze muri Komite nyobozi, harimo abamushuka ngo akore nabi,nimba abantu barangaga imikorere mibi yaragwaga muri Ferwafa nuko hari byishi bikwiye guhinduka, buri wese nakore icyo ashinzwe nicyo yatorewe maze murebe ngo umupira w’amaguru mu Rwanda uratera imbere.
Gahonzire Richard yari akwiye kubazwa impamvu atarazana n’isoko na rimwe? kuko amakuru dufite nuko n’umushinga wa Brarirwa wo gutera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ibinyujije mu kinyobwa cya Primus wazanywe n’umuntu udakora muri Ferwafa ndetse akaba anabihemberwa.
Ikibazo ntago ari ukujya mu butumwa bwa kazi ahubwo ugiye gukora iki? ubusanzwe ushinzwe iki muri Ferwafa, uyu mugabo Gahonzire Richard ashinzwe gushaka amasoko muri Ferwafa, ariko kuva yagera muri Ferwafa nta soko na rimwe arazana, kubera kudakora akazi ke uko bikwiye ahubwo usanga arwanira ubutumwa bwa kazi akora nibyo adashinzwe, muri buka yuko ariwe wari kumwe n’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 17 mu Bwongereza, mu Budage no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu gikombe cy’isi muri Mexico, icyo gihe Ubutumwa bwa kazi yari yabuhawe na Komite yayoborwaga na Kazura Jean Bosco.
Ubuyobozi bwa Ferwafa bushya abantu bakeneye impinduka mu mikorere n’ingamba shya!

from ruhagoyacu.com

Sredojevic Milutin Micho yashize arimikwa






Nyuma y’igihe kitari gito hirya no hino mu itangazamakuru batangaza ko umutoza w’Amavubi azaba Sredojevic Milutin Micho , kuri uyu wa mbere kuri La Palisse Hotel Nyandungu aho ikipe y’igihugu Amavubi icumbitse habereye umuhango wo kwimika umutoza mushya w’Amavubi.
Uyu mutoza ufite akazi gakomeye azaba yungirijwe na Jean Marie Ntagwabira , Eric Nshimiyimana hamwe na Ibrahim Mugisha uzaba ari umutoza w’abanyezamu.
Muri uyu muhango oerezida wa FERWAFA Ntagungira Celestin Abega yasabye abakinnyi gukorana umurava kuburyo buri mukino bakinnye babasha kwitwara neza.
Umutoza mushya Micho we akaba yatangaje ko impamvu yaje mu Rwanda ari ukubera isshyaka ikipe isanzwe igaragaza.
Micho akaba agomba kuzahera kuri Eritrea ku itariki ya 11/11/11 i Asmara aho nyuma yaho umukino wo kwishyura ari ku itariki ya 15/11/11 i Kigali , aha akaba ari mu rwego rwo gushakisha itike yo kujya mu mikino yanyuma y’igikombe cy’isi izabera muri Brazil mu mwaka w’2014.

SREDEJOVIC Milutin Micho aratangira akazi ke ku mukino wa Eritrea

Mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi iteganyije gutangira imyitozo kuri uyu wa mbere tariki ya 31/10/11 aho iraba iri gutegura umukino wa Eritrea mu rwego rwo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’isi mu majonjora y’ibanze kuri ubu abatoza bashya nibo bazaba bayoboye iyi kipe.
Nkuko amakuru agera kuri RuhagoYacu abitumenyesha umutoza mukuru azaba ari SREDEJOVIC Milutin Micho kuri uyu mukino aho azaba yungirijwe na Jean Marie Ntagwabira hamwe na Eric Nshimiyimana mu gihe umutoza w’abanyezamu azaba ari Mugisha usanzwe atoza abanyezamu muri APR FC.
Izi mpinduka zikaba ari zimwe mu zatumye imyitozo y’Amavubi itinzwa aho byari biteganyijwe ko abakinnyi bagera muri Locale kuri iki cyumweru cyashize tariki ya 30/10/11 , ariko biza kwigizwayo imbere gato.
Amakuru agera kuri RuhagoYacu akaba aratumenyesha ko biteganyijwe ko aba batoza bashya barimwika kuri uyu wa mbere aho SREDEJOVIC Milutin Micho azaba yungirijwe na Jean Marie Ntagwabira hamwe na Nshimiyimana Eric.

 

samedi 1 octobre 2011

Menya kuganiriza Umugabo wawe!

Nta zibana zidakomanya amahembe. Ushobora kuba ukeneye kuganiriza umugabo wawe ku bitagenda neza mu rugo. Dore uburyo bwiza bwo kubikora:











1.Hitamo Igihe Gikwiye

Hitamo igihe cyiza n'ahantu heza
Niba ushaka kugira icyo ubwira umugabo wawe, nk’ibibazo mufitanye n’ibindi, ugomba guhitamo igihe cyiza ashobora kuba yakumva kandi akagusubiza atuje, nka nyuma y’ifunguro rya nimugoroba, mugeze mu igitanda, mumaze kuzimya amatara.
Igihe kibi ni iminota 60 ya mbere avuye ku kazi. Umugabo aba agifite stress avanye ku kazi, si byiza ko wahita umwakiriza ibibazo mufitanye, urugo rwagombye kuba ubuhungiro bw’ibibazo avanye ku kazi.
2.Hitamo Ahantu Heza
Guhitamo ahantu heza, kure y’abana, y’ibibazo na stress zo mu rugo ni byiza kurusha. Urugero mugiye nko ku nkengero z’umugezi cyangwa ikiyaga, hejuru y’umusozi n’ahandi hashimishije.
3.Uburyo bwo Kuganira
Irinde kwereka umugabo wawe ko ariwe munyamakosa. Iyo utangiye nabi utuma ahita yumva ashatse kwirwanaho no koza izina rye. Niko abantu turemye. Irinde kumushyira muri icyo gihe. Icyo ugamije ni ukumubwira ibikubabaje si ukumuhindura uwananiranye.
Niba hari amakosa mugomba kuyaganiraho mu urukundo n’ubwumvikane aho kwigira umwere umwe ku wundi.
Ushobora guhagarika ibiganiro niba ubona atashye nabi kubera ibibazo avanye ku kazi, cyangwa niba ubona muri rusange ibiganiro bitagenda neza kubera ingorane zihariye zabagwiriye nko kwibwa,uburwayi,kubura akazi n’ibindi.
Icyo ugomba kumenya, nta muntu ushobra kurangiza ibibazo by’undi. Abantu tugira intege nke, turarakara, turi abanyamafuti, nawe kandi nturi umugore w’umumalayika. Kubaka urugo ni ukubahana ni ukwihanganirana tukamenya ko tutuzuye tukababarirana muri byose.

Intambwe 10 wakoresha kugira ngo ubone Umusore wakubera inshuti

Ushobora kuba wicaye ugatekereza ugasanga ukeneye umuhungu ukubera inshuti cyangwa se ukeneye undi umuhungu w’inzozi zawe. Dore ibintu by’ingenzi ugomba kugenderaho bikagufasha kubonma inshuti y’umuhungu :

..................................................................
1. Niba ubonye umusore wishimiye gerageza kumwenyura umwereka ko urangwa n’inseko nziza
Abagabo benshi bakururwa n’inseko z’abakobwa. Niba ubonye umusore ukumva umwibonyemo kandi yakubera umukunzi, ntuzigere uzuyaza kumusekera kuko burya n’ubwo uba ntacyo umubwiye n’umunwa uba utanze ubutumwa bukomeye cyane butagira ijambo (non-verbal message). Iyo ubikoze gutyo bituma yumva yatera intambwe ya mbere akubaza amakuru yawe.
2. Gerageza kwiyoroshya (be approachable)
Aha ngaha niba uri inkumi ugakubitana n’umusore w’inzozi zawe, ukabona ari umuhungu ukunda kuganiriza abakobwa, wowe uza mureke ntugire icyo ukora gusa ujye ugerageza kumusekera, kumureba indoro nziza ndetse nibiba ngombwa unacishemo umwicire akajisho hanyuma ukomeze ukore ibyo wakoraga; yewe niba wanagendaga wikomereze urugendo. Gusa ariko ibi byose ugomba kubikora mu kinyabupfura kandi ugashyiramo n’ubwenge, ukamenya niba uko uteye byamaze gukurura uwo musore. Ibi numara kubigeraho; umusore wamaze kumwemeza, ibindi bisigaye we azabyikorera. Gusa uzakomeze wiyoroshye kugira ngo ejo utamuca intege akisubirirayo.
3. Gerageza gutuma umusore avuga (Mwinjize mu kiganiro)
Umuhungu ntiyapfa kumenya niba wishimye cyangwa ubabaye, nyamara wowe ukeneye ko abimenya. Niba muvuganye, gerageza umuganirize ku buryo mutandukana agishaka kukuganiriza ndetse afite n’amatsiko yo ku kumenya kurushaho. Jya ushaka uko waryoshya nicyo kiganiro, umubwire ariko ukore ku buryo umusiga agikeneye kukumenya kurushaho.
- Nk’igitsina-gore, gerageza kwiyoroshya umere nk’uko bisanzwe, n’ubwo bitoroshye kwitwara uko usanzwe mu gihe uhuye n’umuhungu wakunze. Muri iki gihe, ujye ugerageza kuvuga ururimi usanzwe ukoresha kandi unavuge amagambo yoroshye, yumvikana. Ikindi ugomba kwitaho ni ukagerageza gukurikiranya ibitekerezo neza kandi ubiha ubusobanuro bwiza. Ibi byose ubikora kugirango uwo muganira aryoherwe koko.
- Gusa ariko, ibi ntibivuze kuvuga amagambo menshi icyarimwe ngo undi abure akanya ko kuvuga anarambirwe. Si icyo bivuze, habe na mba. Vuga amagambo make ariko arimo ubwenge ashobora gutuma uwo muganira agira amatsiko bikamutera kukubaza ibibazo byinshi; noneho wowe ukagenda umusubiza ikibazo ku kindi. Mu kumusubiza, gerageza kujya umushyira mu gihirahiro ari nabyo bizatuma ashaka umwanya munini wo kukuganiriza.
4. Shaka ikintu wivugaho, cyangwa se umubwire amateka y’ubuzima bwawe 
Niba uhuye n’umuhungu ubona wazakubera inshuti ku buryo bwimbitse, gerageza kumwibwira nibura ho gato ku buzima bwawe. Ushobora kumubwira ibyo ukunda cyangwa ibyo wanga cyangwa se ukamubwira inkuru y’ibintu wabonye n’ibyo waciyemo.
5. Reka yiyumve nk’uw’agaciro
Aho kugira ngo ukomeze kwivuga ibigwi wowe wenyine, gerageza no kwereka uwo muri kuganira ko afite agaciro imbere yawe kandi nawe umuhe umwanya akwibwire anakuganirize. Ikindi kandi niba hari ikintu afite utakunze reka guhita ubimwereka ako kanya bitamuca intege.
6. Reka kumujora umusesereza
Hari uburyo bwiza ushobora kunenga umuntu ariko utamukomerekeje; uburyo ukoresha rero nta bundi ni ukumuganiriza mugaseka kuko ushobora gukosora umuntu ubicishize mu rwenya. Ikindi ni uko ushobora nawe gushaka uburyo bundi wabikoramo ariko butamutera kumva ko wafashe umwanya umugenzura..
7. Irinde uburakari bwa hato na hato
Niba avuze ibintu ntibigushimishe, reka kwitwara nk’umwana muto ngo uhite wirakaza. Gerageza ahubwo guhita ushaka uburyo bwiza bwo kumugarura mu biganiro bikuryohera maze nawe ahite abona ko ibyo yari akoze atari byiza.
Muri iki gihe ntuzagire ubwoba bwo kuba wamukura muri icyo kiganiro utakunze cyangwa ibyo yita urwenya kandi bitari kukunyura kuko numwihorera azumva ko ari byiza ubutaha azabisubire. Gusa uzibuke kumukebura mu kinyabupfura kugira ngo utamukomeretsa.
8. Mugenere umwanya muri gahunda zawe
Kimwe mu bintu bikomeza ubucuti ni uguha umusore ukunda umwanya mu byo ukora kuko urukundo rusaba igihe. Numwihorera ntumuhe umwanya bizatuma nawe yigira muri gahunda ze zitandukanye no mu zindi nshuti ze bityo n’ urukundo rwanyu ntirukure ngo rutere imbere. Ushobora kuba udakunda kuboneka ariko gerageza umuhe akanya gato bizatuma abona ko afite akamaro mu buzima bwawe. Ujye umushakira n’ahantu heza ho kuganirira kugira ngo abone umwanya wo kugutekerezaho kuko ushobora gusanga nawe yari yarasanze uri umukobwa w’inzozi ze. ni byiza kandi ni na ngombwa ko umuha umwanya wo kumva ko akwegereye kandi ko umuri hafi.
9. Ba uwo uriwe
Niba uri kuganira n’umuntu cyangwa se niba ushaka ko umuntu agukunda geragaza kuba uwo uriwe (be yourself), ntushake kwifata/kwitwara nka runaka wundi. Mu gihe uzaba ushaka kwigira uwo uteri we bizatuma wumva udatekanye muri wowe kuko hari undi umuntu uzaba ushaka kwigira we bitandukanye n’uko uri. Gushaka kwigira uwo uteri we bizatuma unanirwa kumuganiriza, bitumen n’ubushuti bwanyu butaramba.
10. Mwereke ko umwitayeho
Gerageza kumwereka ko ibyo arimo kuvuga bigushimisha niba kandi bitarimo kugushimisha ba imfura umubwire ko ibintu arimo kuvuga bitari kukubaka; ubimubwire umwenyura aho kuvuga wazinze umunya.
Icyo usabwa kwibuka ni ukuba uwo uriwe buri gihe ubonanye n’umusore ukunda cyangwa ubona uzagukunda. Irinde gukoresha amagambo arimo imibonano mpuzabitsina cyane mu magambo uvuga kuko ashobora guhita abona ko ari cyo wishakira.
Uzibuke ko uburanga bw’inyuma atari byose ku musore kandi wirinde guhangayikishwa n’umubano wanyu mu gihe utarakomera; hejuru y’ibyo urenze ho kwiyoroshya no kwiha umutuzo (relax).
Ikitonderwa
  •  Ntuzakore ibintu uzicuza mu buzima bwawe bwose,
  •  Shaka umuhungu kuko wumva umukeneye kandi ukareba uzakuba iruhande rwawe buri gihe,
  •  Ntuzicuze igihe uzabona ubushuti bwanyu bugupfanye kuko igihe kiba kizagera ukabona undi kandi w’inzozi zawe,
  •  Ntuzatume aguhindura mu buryo bwo kugusubiza inyuma, ntuzabyemere kuko azaba atagukunda,
  •  Uzirinde gukora ibintu bidahwitse mu maso y’umusore ukunda kuko bishobora kukuviramo kubengwa ako kanya.

Intambwe 21 zagufasha kubaka urukundo ku rutare

Kuri ubu hari benshi  batinya kugira inshuti cyangwa gushinga ingo bashingiye ku ngero nyinshi babona mu buzima, aho ingo zisenyuka umusubizo ndetse n’inshuti zitana umunsi ku wundi; nyamara hari umuti wagufasha guhangara ibyo byose maze ukubaka ubushuti bwanyu ku rutare, aho ruzashora imizi maze mukaryoherwa n’ubuzima. Nabakusanyirije intamwe 21 zagufasha kugira urukundo n’urugo ruzira agatotsi.

Nyurwa n’uko umukunzi wawe ameze:
1. Ubaha umukunzi wawe: Akenshi kubera kumenyerana cyane usanga wibagirwa icyubahiro umugomba. Si byiza ko usigara umufata nk’umuntu usanzwe ngo umubwire ibyo wishakira byose. Umukunzi wawe aba akwiye guhora ashimishwa n’uko umwitwaraho, ukamwitwararikaho, ukamwereka ko umuha icyubahiro kandi kimukwiriye. Aba yifuza ko umwubaha kandi ukanamwubahisha mu bandi.
2. Nyurwa n’uko umukunzi wawe ameze: Abakundana benshi batandukanywa n’uko umwe mu bakundana atanyurwa n’uko uwo akunda ameze, yabona inshuti ye ifite umukunzi akifuza ko nawe uwe yaba ameze atyo kandi burya ikigushimisha si cyo cyashimisha undi, n’icyo wakundiye umukunzi wawe sicyo undi yakundiye uwe, bityo byakabaye byiza buri wese anyuzwe n’uko umukunzi we ameze.
3. Jya ubwira umukunzi wawe ko ari mwiza, yambaye neza, aberewe,… bitari ukumureshya no kumuryarya, ahubwo ari ukumwereka uburyo aguhagije kandi ko uticuza icyo wamukundiye.
4. Mubwire utujambo tw’urukundo, umubwire kandi nta soni ufite ko umukunda, nibura inshuro imwe ku munsi. Hari abantu bamwe batinya kuvuga ijambo”ndagukunda”, kandi mu by’ukuri nta muntu n’umwe udashimishwa no kubwirwa n’umukunzi ko amukunda, cyangwa ko nta soni biteye kuba umukunda. Ni byiza ko ubimubwira, akabimenya, akareka kubishidikanyaho; ariko ntibibe kubimubwira gusa ahubwo unabimwereke mu bikorwa.
5. Mujye mugira imishinga mufatanya: Burya iyo abantu bakundana usanga batavugana ku bintu byose, ariko bikaba byiza iyo bagize ibyo bafatanya gukorana nk’udushinga duto, gutegura urugendo bazakorana, kubaka inzu; ntibibe bya bindi umwe agenda akiherera agakora ibintu undi akazatungurwa!
6. Mujye mwicarana muganire cyane cyane ku kibazo runaka kibugarije, mugirane inama, kandi mugire n’umwanzuro mufatira hamwe.
7. Mujye mugerageza guhana impano bitari ngombwa wenda ko ziba zihenze cyane, ariko zifite icyo zisobanuye, zishobora kuvuga no gukora byinshi kurusha ibyo wavuga n’umunwa wawe.
8. Mujye mufatanya muri byose: Niba ari mu makosa umukosore kandi niba aguye mu byago ntumutererane.
9. Jya uhora umwishimiye kandi umwereke ko ari uwa mbere mu buzima bwawe: Abantu benshi birabagora kwerekana ibyo biyumvamo, ariko burya bishimisha umukunzi kumwereka ko ari uwa mbere, ko watomboye kumubona, ko wifuza ko muzibanira akaramata, kandi ko nta na rimwe uzigera umureka n’ibindi byose byiza wamwereka.
10. Birashoboka ko mushobora kuganira mukagera kure, mugakoranaho, mugasomana ndetse yewe mukaba mwanagera aho muryamana (kubashakanye), ariko ntimukabigire nk’aho aricyo gisobanuro cy’urukundo kuko urukundo ni rugari rurenze ibi bifatika!
11. Mujye mugira umwanya wo guseka, mubwirane inkuru zisekeje, muruhurane mu mutwe, musekeee.. museke peee! Ntiwari uzi se ko guseka bavuga ko byongera iminsi yo kubaho? Usibye n’ibyo kandi ni byiza ko ukora utuntu cyangwa ukabwira utuntu umukunzi wawe dutuma agukumbura iyo udahari, yaba atwibutse yewe mutanari kumwe agaseka.
12. Mujye mugira ingingo runaka mutegura kuganiraho nibura rimwe mu byumweru bibiri, ingingo mubona ko yabubaka mwembi, wenda nibiba ngombwa mushake ubarusha kuyumva cyangwa kuyisobanukirwa ayibaganirizeho.
13. Mujye mugira igihe cyo kuganira ku ndoto zanyu kandi buri wese afashe undi kuzigeraho.
14. Ntimugapfukirane: Mbere y’uko akubona yari afite ibyo asanzwe akunda ndetse afite n’izindi nshuti. Ikindi kandi burya umuntu ni mugari ku buryo wowe wenyine udashobora kumuhaza; akeneye umubera umuvandimwe, uwo batera ibiparu mu gihe ashaka kwiruhurira mu mutwe (aba bajya bita Abajama), akeneye umunyenshuri bigana cyangwa umukozi bakorana kugira ngo amubere inshuti y’umwihariko, akeneye inshuti magara,…Jya umureka rero yisanzure kuba agufite ntibivuga ko yasubijwe ko nta n’undi muntu n’umwe akeneye.
15. Mwese muri kimwe, ntukumve ko hari ibyo wemerewe we atakora cyangwa ngo wumve ko hari amakosa ashobora gukorwa n’abagabo atakorwa n’abagore cyangwa se yakorwa n’abagore ntakorwe n’abagabo. Mwese muri kimwe, nta mwana, nta mukozi w’undi, nta mucakara w’undi ahubwo muri umwe; bityo rero ntihakagire uwumva ibi bireba uriya ngo we yumve ntacyo bimubwiye.
16. Mwemere uko ari, wishimire uko ari kuko ariwe Imana yakuremeye. Ntukumve ko wakwishima kurushaho ari uko uri kumwe na kanaka, jya ushimishwa n’umukunzi wawe kandi wige guhazwa n’ibyo ufite.
17. Ntimukabeshyane kandi ntimugacane inyuma: Ntacyo abandi bamurusha, bityo jya unyurwa n’uko ameze, ni wo muberanye pe.
18. Mujye mubabarirana, igihe umwe muri mwe, agize ikosa agwamo: Niba hari icyo yakoze kitagushimishije, ntukumve ko isi yakuguyeho, ntukumve kandi ko bikabije ku buryo adakwiye kubabarirwa. Twese turi abanyamakosa kandi buri wese yemerewe gukosa kuko tutari abamalayika, gusa ntuzabigendereho ngo nawe uhore ubabaza umukunzi, umunsi umwe ashobora kunanirwa kwihangana akagusiga kandi ntibyakugwa neza.
19. Jya usigarana amasomo y’ibyakubayeho, ntukibagirwe kugira ngo bijye bigufasha guhora wirinda kugwa mu makosa wigeze kugwamo kera.
20. Jya ugira ubushake ko urukundo rwanyu rwakomeza, niba usenga jya ubishyira mu isengesho ryawe rya buri munsi, ntukibagirwe ko byose bishoboka, urukundo rukwiye guhora ruvomerwa.
21. Ntimukararane umujinya-ikibazo cyababaje ntirikarenge mutagikemuye. Burya iyo umujinya urengeje umunsi umwe uhinduka inzigo kandi kuyibagirwa no kuyihagarika bikagorana.
22. Mujye muragiza Imana umubano wanyu:  Ibi bireba cyane abasenga bakanubaka Imana, aho kuragiza Imana imibanire yabo biba nk’igihango mugiranye bityo bikabafasha guhora mwubahana ndetse munaca bufite. Dore ko abasenga bizera ko Imana ariyo igenera umuntu uwo bazabana. Abatemera Imana nabo ibyo bemera babyumvukaneho bagire umurongo ngenderwaho mu mibanire yabo.

mardi 23 août 2011

KAZUNGU PROTO: Ni gute umuhungu yabasha kuvugana neza n’umukobwa kuri telefone

KAZUNGU PROTO: Ni gute umuhungu yabasha kuvugana neza n’umukobwa kuri telefone

KAZUNGU PROTO: Ni gute umuhungu yabasha kuvugana neza n’umukobwa kuri telefone

KAZUNGU PROTO: Ni gute umuhungu yabasha kuvugana neza n’umukobwa kuri telefone

Ni gute umuhungu yabasha kuvugana neza n’umukobwa kuri telefone

Kuvugana n’umukobwa kuri telefone bishobora kugora abahungu bamwe, cyane iyo uwo bavugisha bamutinya cyangwa bashaka kumutereta. Nyamara hari ibintu bimwe na bimwe bishobora gufasha umuhungu kuvugana neza n’umukobwa kuri telefone kandi ikiganiro bagirana kikagenda neza cyane.

Muri iyi minsi, kuvugana n’umuntu binyuze kuri telefone ni imwe mu nzira zikomeye zifashishwa mu guteza imbere imibanire hagati y’abantu. By’umwihariko, hagati y’abahungu n’abakobwa (abasore n’inkumi) ho ikoreshwa rya telefone rifite akamaro kanini cyane.

Abakundana, by’umwihariko, bakunze kwifashisha iri koranabuhanga bahamagarana ndetse banabwirana utugambo tw’urukundo ‘Imitoma’.

Gusa abagitangira kumenyana bo hari igihe rimwe na rimwe bibagora.

Mu nkuru y’ubushize twari twabagejejeho ibintu bitanu byafasha umukobwa kuvugana n’umuhungu kuru telefone bakagirana ikiganiro cyiza kandi kikagera ku ntego bagamije. Muri iyi nkuru turabagezaho noneho ibyafasha umuhungu ushaka kugirana n’umukobwa ikiganiro binyuze kuri telefone kandi akagera ku ntego yo ‘kuryohereza’ uwo aganiriza.

Ikintu cya mbere cyagufasha nk’umuhungu ni ukwiha umutuzo. Mbere y’uko utangira guhamagara, banza wihe umutuzo mu mubiri wawe, ntutangire gushya ubwoba no kubira ibyuya, uhangayika ngo uravuga iki cyangwa urabyitwramo ute. Igirire icyizere wumve ko bishoboka.

Ikintu cya kabiri ugomba gukora niba wumva utiyizeye ijana ku ijana ni ukwandika ku gapapuro ibyo wumva ukeneye kuza kumubwira(cyane iyo mutaramenyerana ngo munamenyane birambuye). Ibi bigufasha ko n’igihe mwaba muganira ukumva ubuze icyo umubwira (kagacika nk’uko babivuga), uhita wifashisha ya ‘mfashanyigisho’ yawe ukabasha kuzahura ikiganiro cyari kigiye gupfa. Guceceka bituma ikiganiro kibiha kandi bishobora gutuma uwo muvugana (ni ukuvuga umukobwa) ahita agusezera kuko nyine aba abona ko wabuze ibyo umubwira.

Inyuma y’ibi, hakurikiraho igice cy’ingenzi kandi cya ngombwa cyo kuba uwo uriwe. Igihe mwatangiye ikiganiro cyanyu, tangirira ku tuntu tworoheje ubundi wuririreho umubaza n’ibindi. Niba ageze aho akavuga ibintu bikwerekeye mu buzima busanzwe, wimuca mu ijambo, mureke arangize interuro ye ubundi umusubize akakuri ku mutima. Gusa uzirinde gushaka kubikora nk’uko abandi babikora. Ba uwo uri we, umusubize nkawe ubwawe kandi umuhe ibisubizo ukuye ku mutima. Ikiganiro gikozwe muri ubu buryo gishobora kuryoha ku buryo mwamara n’amasaha menshi mutararambirwa kuvugana.

Iyo ikiganiro kimaze kuryoha, uzirinde gutangira kureba ku isaha. Reka ikiganiro gikomeze muze kugisoreza aho wumva koko kigomba gusorezwa. Ntikigere aho kiryoshye ngo utangire gusezera kandi wenda wariwo mwanya wo kuvuga akakuri ku mutima. Niba ufite n’ikibazo cy’amafaranga muri telefone, kora ku buryo uwo munsi ushyiramo ahagije ku buryo niyo byaba ngombwa ko mumara iminota myinshi muganira bitaza kugera aho biryoshye ngo byikupe. Gucikiriza ikiganiro cyangwa gutangira kuvuga ngo umaze igihe kirekire uvugana n’umukobwa kuri telefone bishobora kubishya ikiganiro kandi nyamara cyagombaga kuryoha. Gusa nanone uzirinde kugira ikiganiro kirekire cyane kuko bishobora gutuma akurambirwa.

Mu bindi impuguke zivuga ko byagufasha ni ukwirinda guhamagara umukobwa mu masaha ya ninjoro cyane (burya ngo abakobwa ntibabikunda), ukirinda gushaka gusobanura ibintu byose (kuko utazapfa ubirangije), kandi ukanagerageza byibuze kuryoshya ikiganiro mu minota ya mbere y’ikiganiro (ku buryo ashobora no guseka kubera kwishima). Ibi ngo nta kabuza bizagufasha kugira ikiganiro kiryoshye.

Kuganira ni inzira ikomeye (kandi ishobora kuba iya mbere) yo gukuza umubano hagati y’abantu, by’umwihariko hagati y’umusore n’inkumi. Bityo rero, uko mugirana ikiganiro kikamunyura, niko nawe azagenda akwibonamo ndetse bikanatuma buri gihe uko umuhamagaye akwitabana umuneza n’umunezero.

Ujye unagerageza kumwoherereza ubutumwa (haba kuri telefone cyangwa ubutumwa bundi bwanditse nko ku rupapuro, carte postale, …) kuko nabyo bifasha gukuza umubano.

KAZUNGU PROTO: Ibintu bitanu bishobora kukwereka ko umukobwa arimo kukureshya

KAZUNGU PROTO: Ibintu bitanu bishobora kukwereka ko umukobwa arimo kukureshya

Ibintu bitanu bishobora kukwereka ko umukobwa arimo kukureshya

Hari igihe abasore cyangwa abagabo batabasha kumenya umukobwa wababengutse bakibwira ko aribo babenguka gusa. Nyamara burya, abakobwa nabo barabenguka ariko uburyo bateretamo butandukanye kure n’ubw’abasore.

Muri iyi nkuru, turarebera hamwe bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko umukobwa arimo kukureshya.


1. Agerageza kugusetsa

Umukobwa wagukunze ntiyifuza kukubona ubabaye n’umunsi n’umwe, bityo bigatuma yumva yakubwira amagambo agushimisha rimwe na rimwe akabikora kugira ngo akubone useka. Umukobwa nk’uyu kandi aba yumva mwakwihorera muri byenda gusetsa. Umwanditsi David Wygant mu gitabo yise “Always Talk To Strangers” avuga ko iyo akubwiye ikintu akabona utishimye cyangwa kitakunyuze ahita ahindura ibiganiro agashaka ikindi kintu gishobora kugusetsa.

Wygant kandi avuga ko umukobwa wakubengutswe agerageza gushaka utuntu dutuma muganira musa nk’abakina kugira ngo wowe musore ubone ko yagukunze kandi agushakaho ubucuti.

2. Uzumva agusabye ko musohokana

Mushobora kuba mwari inshuti zisanzwe, mukorana , mwigana se cyangwa hari ibindi bintu bibahuza , nyuma ukumva atangiye kujya agusaba ko mwasohoka mwenyine (kandi wenda mwari musanzwe musohokana ariko muri kumwe n’abandi bantu). Ikindi, niba mukorana uzatangira kubona agutegereza ngo mujyane mu kirihuko cya saa sita kugira ngo musangire. Mu minsi y’ikiruhuko (week-end) uzumva agutumiye ngo mujyane mu gitaramo cy’umugoroba; mbese azatangira kujya akubwira ibintu nk’ibyo yakabwiye umuhungu bakundana.

3. Azatangira gukoresha ibimenyetso by’umubiri

Iyo abantu bakundana cyangwa bamaze ighe baziranye hari uburyo bashobora kuvugana bakoresheje ibimenyetso, bitabaye ngombwa ko bakoresha amagambo. Aha icyo ukwiye kumenya ni uko ibimenyetso umugore akoresha byose biba bifite ubutumwa biguha.

Nubona umukubwa yinjiye ahantu uri akakwicira ijisho atavuze, akagukubita agashyi, akagukora mu mugongo ujye umenya ko hari ikintu kidasanzwe arimo kukwereka. ikindi mushobora kuba muri mu nama ukabona arakurebye akamwenyura uzahite umenya ko hari uko bimeze. Nuba nawe rero wifitiye gahunda, nakubwira iki komereza aho wibarize akazina.

4. Uzumva akubwiye ko akunda imico yawe

Umukobwa urimo gutereta umusore ntahita amubwira ko yamukunze cyangwa se amukunda ahubwo agenda abimubwira buhoro buhoro. Uti gute rero? Agenda akubwira ko akunda imico yawe, ubundi akakubwira ko akunda zimwe mu ngingo zawe (ashobora kukubwira ko akunda intoki zawe, ibirenge, amaso, inseko,…). Utabaye ikigwari cyangwa ngo ube ufite undi mukobwa mukundana uzahite utangira kureba icyo wakora mu buryo bwihuse kugira ngo utabare uwo mukobwa.

5. Azatangira kukugira inama z’ubuzima

Nuganira n’umukobwa wakubengutse uzajya wumva arimo kukugira inama z’ubuzima, akwereka icyo wakora kikakugirira akamaro n’icyo utagomba gukora. Ibi kandi ntabwo azabikora yabifatiye umwanya munini ahubwo azabikubwira igihe muri gusangira, kureba imikino cyangwa muri mu kazi kugira ngo atakurushya mu mutwe kuko ibintu nk’ibi abantu ntibakunda kubibonera umwanya kuko baba bumva ari ibintu biri bubananirize ubwonko. We rero ahitamo kujya agenda abicishamo gahoro gahoro mu gihe muri kumwe.

mardi 16 août 2011

Afunzwe azira gutereta umunyeshuri we kuri Facebook

KAZUNGU PROTO: Umwarimu afunzwe azira gutereta umunyeshuri we kuri Facebook

Umwarimu afunzwe azira gutereta umunyeshuri we kuri Facebook

Umwarimu wo mu ishuri rya Poissy mu gihugu cy’u Bufaransa yakatiwe igfungo cy’amezi umunani no kutegera abana bakiri bato kubera gutereta umunyeshuri w’imyaka 11 yigisha agamije kumushora mu mibonano mpuzabitsina. Uyu mwarimu ngo yaterese uyu munyeshuri yifashishije urubuga nkusanyambaga rwa Facebook.

Hagati y’itariki 21 na 23 ukwezi kwa gatandatu niho uyu mwarimu w’imyaka 28 wigisha ikoranabuhanga yabaye inshuti n’uyu mukobwa witwa Sandra bahuriye kuri Facebook. Uyu mukobwa amaze gukenga ubucuti bwe na mwarimu wamusabaga gukora imibonano mpuzabitsina bakoresheje agakingirizo ndetse, yahise abimenyesha nyina nawe abimenyesha ikigo ndetse na polisi.

Imbere y’urukiko, uyu mwana yavuze ko mwarimu we yamusabaga kuza ari wenyine naho nyina akavuga ko umukobwa we yabimubwiraga ariko ntabyiteho. Uyu mwarimu yahamwe n’icyaha cyo kutiyubaha no gukunda abana.

Ubusanzwe icyaha cyo gukunda abana (Pédophilie) mu Bufaransa gihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri gusa umucamanza waburanishije uru rubanza yahanishije uyu mwarimu igifungo cy’amezi umunani