Umwarimu wo mu ishuri rya Poissy mu gihugu cy’u Bufaransa yakatiwe igfungo cy’amezi umunani no kutegera abana bakiri bato kubera gutereta umunyeshuri w’imyaka 11 yigisha agamije kumushora mu mibonano mpuzabitsina. Uyu mwarimu ngo yaterese uyu munyeshuri yifashishije urubuga nkusanyambaga rwa Facebook.
Hagati y’itariki 21 na 23 ukwezi kwa gatandatu niho uyu mwarimu w’imyaka 28 wigisha ikoranabuhanga yabaye inshuti n’uyu mukobwa witwa Sandra bahuriye kuri Facebook. Uyu mukobwa amaze gukenga ubucuti bwe na mwarimu wamusabaga gukora imibonano mpuzabitsina bakoresheje agakingirizo ndetse, yahise abimenyesha nyina nawe abimenyesha ikigo ndetse na polisi.
Imbere y’urukiko, uyu mwana yavuze ko mwarimu we yamusabaga kuza ari wenyine naho nyina akavuga ko umukobwa we yabimubwiraga ariko ntabyiteho. Uyu mwarimu yahamwe n’icyaha cyo kutiyubaha no gukunda abana.
Ubusanzwe icyaha cyo gukunda abana (Pédophilie) mu Bufaransa gihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri gusa umucamanza waburanishije uru rubanza yahanishije uyu mwarimu igifungo cy’amezi umunani
GET INFORMATIONS OUT FROM THIS BLOG
Up to date information can be found on
igihe.comFor every morning news clik
igitondo.comCLICK ORINFOR For more information on Rwanda government
Connect to UMUSEKE.COM It is another website in Kinyarwanda with update news
Mumakuru y'imikino agezweho mu kinyarwanda sura RUHAGOYACU Maze ushire amatsiko
About my institute
KIGALI INSTITUTE OF EDUCATIONabout love click LOVECARDS
TO LEARN LITTLE TO NETWORK
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire