Philip Winikoff umusaza w’imyaka 81 ukomoka muri leta ya Floride ho mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika wihinduye umuganga mu rwego rwo kugirango abone uburenganzira busesuye bwo kujya akora ku mabere y’abagore, yatawe muri yombi mu 2006, mu cyumweru gishize yabashije kumvikana n’urukiko ngo abe yagabanyirizwa ibihano.
Uruba rwa internet Gentside.com rwatangaje iyi nkuru, ruvuga ko Philip Winikoff umaze imyaka 5 afunze, we n’abamuburanira babashije kumvikana n’abacamanza kuburyo yakoroherezwa ibihano naramuka akatiwe kuko ngo aho afungiye yitwara neza kandi yemera icyaha.
Ibi bibaye mu gihe uyu mukambwe ategerejwe gukanirwa urumukwiye nyuma yo gukorakora abagore abeshya ko ari dogiteri akaza gufatwa mu 2006.
Phillip yagendaga mu ngo zitandukanye agenda avuga ko ari umuganga w’umukoranabushake usuzuma indwara zifata amabere.
Gusa ntibyaje kumuhira kuko ngo abagore babiri yasuzumaga baje gutuma atabwa muri yombi nyuma yo kwiyambura ngo abapime, maze nyuma yo kubakorakora ku mabere agahita akomeza abakorakora n’ahandi hatandukanye ku mubiri, bahita bamuhururiza.
Polisi yahise ihagera uyu mukambwe atabwa muri yombi, yiyemerera icyaha cyo kubeshya ko ari Dogiteri, n’icyo gukorarakora amabere y’abagore b’abandi, hakurikijwe amategeko ngo ashobora gukanirwa igifungo cy’imyaka 55.

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire