GET INFORMATIONS OUT FROM THIS BLOG

WELCOME TO KAZUNGU'S BLOG

CHOOSE A HYPERLINK

Up to date information can be found on

igihe.com

For every morning news clik

igitondo.com

CLICK ORINFOR For more information on Rwanda government

Connect to UMUSEKE.COM It is another website in Kinyarwanda with update news

Mumakuru y'imikino agezweho mu kinyarwanda sura RUHAGOYACU Maze ushire amatsiko

About my institute

KIGALI INSTITUTE OF EDUCATION

about love click LOVECARDS

TO LEARN LITTLE TO NETWORK

jeudi 12 novembre 2020

Mobile Learning with Multimedia (MLM I) [(Week 1) Identify media to use in your course]

 

Media for Mathematics.

  1. Text- textbooks
  2. Graphs- Posters
  3. Audio- sound, radio lesson
  4. Videos - educational television programs
  5. Computing - games

Some subjects may be a little more challenging to teach using audio because some students  have different learning styles eg. the Visual learners. They may require the visual aids to accompany the auditory

Mobile Learning with Multimedia (MLM I) Week 1[Identify pedagogical affordances of media]

 INNOVATIVE ACTIONS TO ENGAGE YOUR STUDENTS


ACTIONABLE VERBS

QUESTIONS

ACTIVITIES

         1. APPLY

  • Compute
  • Produce
  • Show
  • Illustrate

What do you think 10 groups of 2 will be ?

Partner up with a friend to solve the problem.

        2. ANALYZE

  • Solve
  • Use
  • Apply
  • Show

How can grouping help you in everyday life ?

Write a report on the benefits of grouping .

       3. EVALUATE

  • Summarize
  • Conclude
  • Justify
  • describe

Do you think grouping is a good thing or a bad thing ?

Write a report on your feelings on grouping ?

        4. CREATE

  • Combine
  • Discuss
  • Arrange
  • formulate

Can you give an example of what is meant by grouping ?

Prepare a flow chart with the steps of grouping .

       5.UNDERSTANDING

  • Explain
  • Estimate
  • Recognize
  • Give examples

Write in your own words how to make groups of 2 ?

Illustrate the process in making groups of 2’s

      6. REMEMBER

  • Identify
  • Label
  • Match
  • Show

Can you find the groups of 2 ?

Use flashcards with different groups eg. groups of 3, 4

 

Create and format a chart in word (Week 4 : Create audio visual object)

 It is good idea to use different media in your teaching but audio visual makes me very interesting.


jeudi 11 juillet 2013

“Kanda amazi” yarahagaritswe “Imitobe” ihabwa amahirwe

Nyuma y’iminsi itari mike havugwa utuntu n’utundi ku ndirimbo ebyiri, “Kanda amazi” na ”Imitobe” kuba zarasaga k’uburyo budasubiweho, nyuma hakaza no kuvuka ikibazo hagati ya Kina Music n’aba Djs bavuga ko nta ndirimbo n’imwe yakorewe muri Kina Music izongera gucurangwa mu tubyiniro bakoreramo ndetse no mu birori bitandukanye, baje kugeza aho impande zombi zirahura zigira imyanzuro zifata.
Abahanzi, ubuyobozi bwa Kina Music n'Abadije basinya
Abahanzi, ubuyobozi bwa Kina Music n’Abadije basinya (bumvikaniye mu kabari)
Umwe mu myanzuro yafashwe ni uko indirimbo yitwa “Kanda amazi” ntaho yemerewe gucurangwa na hamwe mu ruhame, ibyo bigaha amahirwe “Imitobe” kuba ariyo igomba gucurangwa ndetse n’indirimbo zakorewe muri Kina Music zigakinwa nk’uko byari bisanzwe bikorwa.
Mu kiganiro na UMUSEKE, Clement Ishimwe umuyobozi wa Kina Music yagize ati “Numva kubera ko amakosa yari ku muntu watanze indirimbo ahantu habiri hatandukanye ariwe Mariva bitari gutuma indirimbo ihagarikwa burundu, njye nasangaga izo ndirimbo uko ari ebyiri zose zari kujya zikinwa kuko zari zikunzwe n’abaturage, ku rundi ruhande mbona twarabangamiye abakurikirana ibihangano by’abahanzi b’Abanyarwanda”.
Kuri ubu nta ndirimbo n’imwe yakorewe muri Kina Music itemerewe gukinwa ahantu aho ariho hose kuko Abadije nabo bemeye gukuriraho Kina Music ibihano bari bayifatiye.
Ishimwe Clement amaze gusinyira ko yemeye ko Kanda Amazi itazongera gucurangwa muruhame
Ishimwe Clement amaze gusinyira ko yemeye ko Kanda Amazi itazongera gucurangwa muruhame
Ng'urwo urupapuro bashyizeho imikono yabo
Ng’urwo urupapuro bashyizeho imikono yabo

mardi 24 juillet 2012

Nyuma yo kuvuga byinshi ku itwita rye, Miss Bahati Grace yibarutse umwana w’umuhungu

 

Nyuma yo kuvuga byinshi ku itwita rye, Miss Bahati Grace yibarutse umwana w’umuhungu


Ahagana ku isaha ya sita z’ijoro mu ijororo ryo kuwa Kane tariki ya 19 rishyira kuwa Gatanu tariki ya 20 Nyakanga 2012, nibwo Bahati Grace, Miss Rwanda 2009 yibarutse umwana we w’imfura.
Amakuru agera ku ri gukunda.com akaba ari uko nyuma yo kubyara uyu mwana w’umuhungu, Bahati Grace yamuhaye izina rya Ethan.
Miss Bahati yabyariye muri Reta ya Iowa aho yabaga muri iyi minsi. Yaba Bahati n’umwana we w’umuhungu Ethan, kuri ubu bakaba bamerewe neza nta kibazo.
Byakunze kuvugwa ko Umwana Bahati Grace yari atwite ari uw’u umuraperi K8 Kavuyo kuri ubu nawe uba muri Reta zunze ubumwe za Amerika.

Kuva Bahati Grace yatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda, nta wundi wari watorerwa uwo mwanya, ariko kuri ubu mu Rwanda amarushanwa yo gushakisha uzamusimbura akaba yaratangiye aho hari gushakishwa abahagarariye intara z’u Rwanda.

Uzasimbura Miss Bahati akazamenyekana ku itariki ya 01 Nzeli 2012, mu gihe benshi bakomeje kwibana niba byari bikwiye ko Nyampinga abyara atarambika ikamba uzamusimbura kandi atararyambawe, ibintu bitakunze kugira ahandi biba ku isi.

Mu izina ry’abanyarwanda n’abakunzi ba gukunda.com by’umwihariko tumuhaye impundu tugira tuti "NIYONKWE"

vendredi 17 février 2012

Uw@proto: Amaze kubyara abana 14 nyamara aracyari Imanzi

Uyu musore mugabo ngo aracyari Imanzi

Uw@proto: Amaze kubyara abana 14 nyamara aracyari Imanzi

Uyu musore mugabo ngo aracyari Imanzi

Uw@proto: Amaze kubyara abana 14 nyamara aracyari Imanzi

Uyu musore mugabo ngo aracyari Imanzi

Amaze kubyara abana 14 nyamara aracyari Imanzi

Ku myaka 36 yamera ko afite abana 14 nyamara nta muntu wigitsina gore araryamana nawe Trent Arsenault, yabashije kubyara aba bana mu gutanga intanga ze.
Umugabo w'Imanzi
Umugabo w'Imanzi
Uyu mugabo ngo umara umwanya we wose kuri mudasobwa, abonye atabona umwanya wo gukora ibindi, birimo nibyerekeranye no kubyara bisanzwe, yatangiye gufashisha intanga ze, ari ingimbi maze mu 2006 ashinga urubuga (website) rwo kugirango abakeneye intanga ku buntu azibihere.
Trent cyane cyane ngo akaba intanga ze aziha imiryango itabasha kubyara muri America. Yiyemerera ko nta mwanya yabona wo kwiruka inyuma y’abagore cyangwa abakobwa ngo agire uko yigenza.
Kuva akiri muto, ngo yahoraga yikorera ubushakashatsi kuri mudasobwa, arinda akura atararyamana n’igitsina gore bibaho, bigera aho atekereza uburyo yafasha abandi akoresheje umusaruro w’umubiri we.
Nshobora kuzaba mfite imyaka 40 ndi Imanzi. Ndibaza ko nzaba mfite abandi bana 15 barenga kuri 14 mfite ubu
Mu kiganiro yatangaga kuri television, akaba agaragara ahura n’umwe mu bana be yabyaye muri ubu buryo, ni umukobwa witwa Analise ufite imyaka 23 y’amavuko ari nawe yabyaye mbere.
Iyo mubonye ndishima cyane, nishimira ko aba mu muryango mwiza. Arijye ari n’ababyeyi bamurera twese turamunezerwa” Arsenault
Nyamara ariko mu mpera z’umwaka ushize Arsenault yakatiwe n’inkiko zo muri Amerika gufungwa umwaka umwe, n’ihazabu y’amadorari 100 000US$ , ashinjwa gukwirakwiza ibice by’umubiri (intanga ze) ku buryo butemewe n’amategeko.

Indaya muri Zambia zagurishije ku buntu kubera intsinzi ya Chopolopolo

Abakobwa n’abagore bicuruza mu duce dutandukanye mu mujyi wa Lusaka muri Zambia batanze ibicuruzwa byabo ku buntu ku bafana b’abaguzi, mu rwego rwo kunezerwa igikombe cya Africa ikipe yabo yatwaye.
Ibirori biherekejwe no kugura no kugurisha ngo bireze cyane muri Zambia
Ibirori biherekejwe no kugura no kugurisha ngo bireze cyane muri Zambia
Abaguzi ngo bari babyiteguye cyane kuko igihe Zambia yasezereraga Ghana, nabwo ngo ab’inkwakuzi batishyuye ibyo basanzwe bagura kuri aba bakobwa nyuma y’intsinzi muri ½ imbere y’igihangange Ghana.
Mu ijoro ryakeye bwo rero, imirongo minini y’abagabo ngo baje kubona iyi ‘bonus’ kubera intsinzi, yagaragaraga ahari indaya nyinshi henshi muri uyu mujyi.
Umwe mu bicuruza ngo yahaye ibicuruzwa bye abakiriya hafi 11 ku buntu.
Mu gihe bishimiraga intsinzi ya Zambia kuri Ghana, hari umuguzi wari waherewe ubuntu warinze gukubitwa n’abari bategereje ngo kuko yatinze kurangiza ngo n’abandi bahahe.
Uwitwa James niwe wahaye ubuhamya The Independent Post cyo muri Zambia dukesha iyi nkuru ko biyamye uyu musore watinze kugira ibyo agira ngo n’abandi nabo bagire uko bigenza.
Nyamara ariko uru rubyiruko rwari rwaje guhaha ku buntu mu ntsinzi ya Zambia kuri Ghana, ngo hari urwaba rwarahavanye icyorezo cya SIDA ngo kuko mbarwa ari abakoreshaga agakingirizo kuri iyi service yihuse bari baboneye ubuntu.
Mu ijoro ryo ku cyumweru, buri hantu hahurira abantu benshi hakaba hari hashyizwe za Condom nyinshi kugirango abari bubone iyo servisi y’ubuntu batahakura inda y’akabati.

Yataye urugo rwe akimara kurongorwa kuko nta musarani yahasanze

Umugeni witwa Anita Narre wo mu Ubuhinde yataye umugabo we kuko yasanze mu rugo rushya nta musarani uhari. Uyu mugeni ngo bwakeye yigendera, maze umugabo asigara aririra mu myotsi kubera kutagira aho umugore we yihina ngo yitunganye.
Anita yanze kwinjira mu rugo rutagira aho yikinga. Yarabihembewe binabera abandi urugero
Anita yanze kwinjira mu rugo rutagira aho yikinga. Yarabihembewe binabera abandi urugero
Shivran, umupagasi uhembwa ku munsi ari uko yakoze, yavuze ko nta bushobozi yari afite bwo kubaka umusarane, ariko ko atari kubura kurongora ngo ni uko nta musarane.
Abaturanyi bumvise agahinda ke, baza kumufasha yubaka umusarane mu gihe gito maze umugeni we wari wahukanye arugarukamo.
Ntibyaciriye aho kuko uyu mugeni Anita, yaje guhembwa n’umuryango utegamiye kuri Leta 10 000US$  kubera ubu butwari bw’intangarugero mu kurwanya umwanda mu Ubuhinde nkuko byatangajwe na BBC.
Mu Ubuhinde, ikibazo cy’isuku nke ngo giteye inkeke kuko cyugarije abagera kuri Miliyoni 500 z’abahinde. Anita akaba yarashimiwe kandi guharanira uburenganzira bw’umugore bwo kugira isuku.
Si byiza ku mugore kujya kun..ya ku gasozi. Niyo mpamvu buri rugo rukwiye kugira nibura umusarani uciriritse, abatawufite rwose nibagerageze” ni ibyo Anita yatangarije BBC
Ibi ngo byatumye muma Leta menshi yo mu Ubuhinde bongera gukurikirana iby’itegeko ryo kubaka umusarane ryahawe buri rugo.
10 000US$ byahembwe uyu mugore n’uru rugo rushya, akaba ari amafaranga menshi ashobora gutuma umugabo ava kukazi k’ubupagasi butamuhembaga na 4 US$ ku munsi umwe.

Imiryango 9 yakoze ubukwe yambaye ubusa mu rwego rwo kudasesagura

Mu mujyi wa Negril mu gihugu cya Jamaica habereye ubukwe budasanzwe, aho imiryango icyenda yiyemeje gusezerana yambaye ubusa buri buri mu rwego rwo kudasesagura nk’uko babitangaje.











Iyo miryango itangaza ko barebye amafaranga bazishyura gukodesha imyenda basanga bayizigamiye yazabagirira akamaro.
Bagize bati “nta nisoni byigeze bidutera kuko tuziranye twese ubusa bwacu kubera iki se tutanatangira ubuzima bwacu tubwambaye, twe ntacyo bidutwaye”.
Bavuga ko ibi bizababera urwibutso rukomeye cyane ndetse nka nyuma y’imyaka 10 bizera ko benshi bazabikora kubera ibyiza babiboneyemo.
Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje video yerekana uburyo ubukwe bwagenze n’uko na padiri nyiri ukubasezeranya nawe yari yambaye ubusa.

jeudi 16 février 2012

mardi 10 janvier 2012

Yezu ngo yakwepye umusaraba habambwa murumuna we

         Inyandiko z’Abayapani zimaze imyaka 1500 zavumbuwe zivuga ko Yezu atitanze ngo abambwe ku musaraba ahubwo ko yaguye mu gihugu cy’Ubuyapani afite imyaka 106.

Izo nyandiko zivuga uko ibisekuru byo mu muryango w’aba Takenouchi byagiye bisimburana zivuga ko Isukuri, murumuna wa Yezu, ari we wabambwe kuko Kristo yari yaragiye gusura igihugu cy Ubuyapani afite imyaka ibarirwa hagati ya 23 na 30.
Yezu ngo yaguye i Shongi aho yabaye n’umugore we n’abana babo batatu kugeza yujuje imyaka 106 ari na yo ngo yapfuye afite.
Abayapani bavuga ko Yezu ageze mu Buyapani yize ururimi (Ikiyapani) akiga n’umuco hanyuma agasubira i Yeruzalemu. Ngo nyuma yaje kujya mu gihugu cya Seribiya ahava yerekeza mu Buyapani aho yururukiye ku kibuga cy’indege cya Hachinole ku birometero 40 uvuye i Shingo anyuze Alaska muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Igituma Abayapani bakomera cyane ku makuru ari muri izo nyandiko ngo n’uko iyi myaka bavuga ko Yezu yari mu Buyapani ntacyo Bibiliya iyivugaho.
Igitangaje ariko ni uko abaturage batuye mu mujyi wa Shingo hafi ya bose ari abayoboke b’idini ya Boudha (ababoudiste). Umugore witwa Toshiko Sato ni we wenyine ufite ukwemera kwa gikiristo i Shongi. Uyu mugore ahakana iby’izi nyandiko yivuye inyuma avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Hari n’abandi kandi bavuga ko aya mateka ari ikinyoma kigamije gutanga umusaruro dore ko irimbi uwo bita Yezu Kristo ashyinguwemo rikurura umubare wa ba mukererugendo utabarika.
Kuri ako gasozi ka Shingo hari imva ebyiri zigaragara ku buryo budasanzwe hejuru y’imirima y’umuceri. Iya mbere ngo igaragaraho ugutwi kwa Isukuri, murumuna wa Yezu, n’imisatsi ya Bikira Mariya. Yezu Kristo we ngo akaba ku yindi iriho umusaraba ukoze mu giti.

Umuntu ngo yaba ari we wisabiye kubaho imyaka myinshi

               


  Dusanzwe tuzi ko Imana yaremye ibinyabuzima byose ikanabigenera igihe cyabyo cyo kubaho maze cyarangira bigasubira aho byavuye (mu gitaka nk’uko byigishwa na Bibiliya).




 Ibi ntibibuza abantu gushyiraho akabo bakemeza ukuntu umuntu yagize uruhare mu kwisabira imyaka yo kubaho. Dore kimwe muri ibi bitekerezo abantu bamwe bafata nk’umugani cyangwa kuringushya wisekereza abantu gusa.
Imana ngo yaremye umuntu, imbwa, inguge n’indogobe, maze buri cyose ikigenera kubaho imyaka mirongo itatu. Imaze kugena ubuzima n’ibikorwa by’ibyo biremwa byayo yarabihamagaye ibiha gahunda ihereye ku muntu iti “wowe uzabana n’izi nyamaswa uzitegeke kandi zikubahe. Uzazikoreshe neza uko nziguhaye”.
Imana yabwiye indogobe iti “wowe uzamara imyaka 30 wikorera imitwaro y’uyu muntu ndetse nawe nananirwa uzamuheke”. Ibwira imbwa iti “wowe ugomba kuzamara imyaka 30 urinda uyu muntu kandi ukoresha uko ushoboye ukihigira ibyo kugutunga ndetse byashoboka ukanamuhigira”. Yabwiye inguge iti “wowe uzibere ahantu hishyamba umuntu ajye aza kukureba wikinagure wurira ibiti umanuka usubirayo maze umuntu yishime”.
Rurema rero amaze gutanga ubuzima n’akazi yahaye ijambo ibiremwa bye ngo bigire icyo bivuga. Umuntu yavuze ko abyemeye ariko ko iyi myaka ni mike. Indogobe yo yavuze ko itamara imyaka 30 yikorera imizigo ngo ibibashe, maze isaba imyaka 15 gusa. Umuntu yateye hejuru ati iyo ukuyeho yinyihere, Imana nayo iti nibyo umuntu aba agize 45. Imbwa yo yavuze ko itashobora kumara imyaka 30 irara hanze kandi ihiga, maze isaba guhabwa imyaka 15 indi igahabwa umuntu. Inguge nayo yaratsembye iti imyaka 30 nurira ibiti manuka nsubirayo ni myinshi. Umuntu ati niyo 15 y’inguge ndayishaka.
Ubwo umuntu aba ageze ku gihe cyo kubaho imyaka 75 kandi agikora ibyo izo nyamaswa zagombaga gukora. Ni yo mpamvu burya ngo umuntu agomba kugera ku myaka 30 akiri iwabo, arya akaryama ataratangira kuvunika nyuma agashaka.
Imyaka 15 ikurikiraho, wa muntu aravunika nka ya ndogobe akorera urugo n’abana be, naho hagati ya 45 na 60 imyaka yambuye imbwa karushaho kurara amajoro ateganyiriza abana be kuko baba bageze mu bugimbuke bakeneye byinshi kandi nawe agakomeza akihahira.
Byagera hagati yimyaka 60 na 75 umuntu akaba agomba gushimisha abana be (imyaka y’inguge) abaha iminani, abagabira, abagirinama n’ibindi, ubundi ngo nyuma yiyi myaka umuntu akaba aba ari mu nyongezo. Ibi byavuye mu bitekerezo by’abantu banyuranye ariko ntibirafatwa nk’ukuri.