|
Nyuma yo kuvuga byinshi ku itwita rye, Miss Bahati Grace yibarutse umwana w’umuhungu
Amakuru agera ku ri gukunda.com akaba ari uko nyuma yo kubyara uyu mwana w’umuhungu, Bahati Grace yamuhaye izina rya Ethan. Miss Bahati yabyariye muri Reta ya Iowa aho yabaga muri iyi minsi. Yaba Bahati n’umwana we w’umuhungu Ethan, kuri ubu bakaba bamerewe neza nta kibazo. Byakunze kuvugwa ko Umwana Bahati Grace yari atwite ari uw’u umuraperi K8 Kavuyo kuri ubu nawe uba muri Reta zunze ubumwe za Amerika. Kuva Bahati Grace yatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda, nta wundi wari watorerwa uwo mwanya, ariko kuri ubu mu Rwanda amarushanwa yo gushakisha uzamusimbura akaba yaratangiye aho hari gushakishwa abahagarariye intara z’u Rwanda. Uzasimbura Miss Bahati akazamenyekana ku itariki ya 01 Nzeli 2012, mu gihe benshi bakomeje kwibana niba byari bikwiye ko Nyampinga abyara atarambika ikamba uzamusimbura kandi atararyambawe, ibintu bitakunze kugira ahandi biba ku isi. Mu izina ry’abanyarwanda n’abakunzi ba gukunda.com by’umwihariko tumuhaye impundu tugira tuti "NIYONKWE" |
GET INFORMATIONS OUT FROM THIS BLOG
Up to date information can be found on
igihe.comFor every morning news clik
igitondo.comCLICK ORINFOR For more information on Rwanda government
Connect to UMUSEKE.COM It is another website in Kinyarwanda with update news
Mumakuru y'imikino agezweho mu kinyarwanda sura RUHAGOYACU Maze ushire amatsiko
About my institute
KIGALI INSTITUTE OF EDUCATIONabout love click LOVECARDS
TO LEARN LITTLE TO NETWORKmardi 24 juillet 2012
Nyuma yo kuvuga byinshi ku itwita rye, Miss Bahati Grace yibarutse umwana w’umuhungu
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire