Nyuma y’iminsi itari mike havugwa utuntu n’utundi ku ndirimbo ebyiri, “Kanda amazi” na ”Imitobe” kuba zarasaga k’uburyo budasubiweho, nyuma hakaza no kuvuka ikibazo hagati ya Kina Music n’aba Djs bavuga ko nta ndirimbo n’imwe yakorewe muri Kina Music izongera gucurangwa mu tubyiniro bakoreramo ndetse no mu birori bitandukanye, baje kugeza aho impande zombi zirahura zigira imyanzuro zifata.
Umwe mu myanzuro yafashwe ni uko indirimbo yitwa “Kanda amazi” ntaho yemerewe gucurangwa na hamwe mu ruhame, ibyo bigaha amahirwe “Imitobe” kuba ariyo igomba gucurangwa ndetse n’indirimbo zakorewe muri Kina Music zigakinwa nk’uko byari bisanzwe bikorwa.
Mu kiganiro na UMUSEKE, Clement Ishimwe umuyobozi wa Kina Music yagize ati “Numva kubera ko amakosa yari ku muntu watanze indirimbo ahantu habiri hatandukanye ariwe Mariva bitari gutuma indirimbo ihagarikwa burundu, njye nasangaga izo ndirimbo uko ari ebyiri zose zari kujya zikinwa kuko zari zikunzwe n’abaturage, ku rundi ruhande mbona twarabangamiye abakurikirana ibihangano by’abahanzi b’Abanyarwanda”.
Kuri ubu nta ndirimbo n’imwe yakorewe muri Kina Music itemerewe gukinwa ahantu aho ariho hose kuko Abadije nabo bemeye gukuriraho Kina Music ibihano bari bayifatiye.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire