Ishuri ryigisha gukora neza imibonanompuzabitsina ryafunguwe muri Autrishiya
Iri shuri rihenze kubi, dore ko ku gihembwe kimwe umunyeshuri azajya yishyura ama Euro 1 600 (1 400 000frw) umuntu wese wujuje imyaka 16 yemerewe kwiyandikishamo.
Nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’iryo shuri, ibintu byose babitekerejeho, ngo abanyeshuri bombi (abakobwa n’abahungu) bazajya bacumbikirwa hamwe, ngo kugirango babashe gukora imikoro (devoirs).
Umuyobozi mukuru w’iryo shuri yagize ati: « Amasomo yacu ntabwo ashingiye mu gusoma gusa, ahubwo ashingiye kugushyira mu bikorwa (pratique), ni ukuvuga uburyo bwose bwo gukora imibonanompuzabitsina (positions sexuelles), ibijyanye no gukorakora (caresses), ndetse no kumenya ibice bigize imyanya myibarukiro »
Ushinzwe kuvugira umuyobozi w’iryo shuri witwa Melodi Kirsch akaba yizeye ko ishuri ryabo rizamamara kandi rikabona abanyeshuri benshi, dore ko atari abato ngo ryashyiriweho gusa, ahubwo nabakuru bafite ibibazo mu gutera akabariro rizabafasha kwikosora.
Ku isi yaremwe n’Imana, habaho amashuri yigisha byinshi ariko ishuri ritanga aya masomo ngo ni ubwambere ribayeho.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire