GET INFORMATIONS OUT FROM THIS BLOG

WELCOME TO KAZUNGU'S BLOG

CHOOSE A HYPERLINK

Up to date information can be found on

igihe.com

For every morning news clik

igitondo.com

CLICK ORINFOR For more information on Rwanda government

Connect to UMUSEKE.COM It is another website in Kinyarwanda with update news

Mumakuru y'imikino agezweho mu kinyarwanda sura RUHAGOYACU Maze ushire amatsiko

About my institute

KIGALI INSTITUTE OF EDUCATION

about love click LOVECARDS

TO LEARN LITTLE TO NETWORK

mardi 6 décembre 2011

Amakosa 5 atera abakobwa kubengwa

Amakosa 5 atera abakobwa kubengwa

Ibengwa ry’abakobwa ahanini ngo riterwa n’amakosa 5 nyamukuru akorwa n’abakobwa mugihe cyo gukundana no kurambagizwa.
Ushobora kwibaza impamvu umukobwa ashobora kuba afite uburanga (ari mwiza), amafaranga, imyitwarire myiza ndetse n’ibindi bitandukanye, ariko yakundana n’umusore ntibamarane kabiri ukabona uwo bakundanye bamaranye igihe gito ntahitemo kumugira umufasha(‘amushyire mu mago’)
















Ibi rero ngo ntakindi kibitera  bituruka kuri amwe mumakosa akorwa muri urwo rugendo rw’urukundo bikaba byanaviramo umukobwa kugumirwa by’igihe kinini bishobora no kumuviramo guhera ku ishyiga
Amwe muri ayo makosa ni aya akurikira:

1.Kwibwirako hari ibyangombwa byogukundwa utujuje

Ibi ngo bituma abakobwa benshi batiyakira, hagira n’umusore ugukundira ikintu runaka yakubonyeho kikamushimisha, atitaye kubindi bibi wiyiziho, ukumvako ko akubeshya. Ugahora ushidikanya, umushyiraho igitutu, ukeka ko yaba ajya ahandi hatari iyo nenge ufite.
Ibi ngo bituma abasore barambirwa bakigendera kandi kandi burya abasore benshi ngo baba bazi neza ko umugore atari imisaya myiza gusa, ahubwo ari imico ye.

2. Kumva ko ushaka umusore ufite uburanga bw’akataraboneka (bamwe babyita kwiyemera kw’inkumi)

Abakobwa usanga bifuza gukundwa n’abasore beza,  kugirango nibabereka bagenzi babao “bemere” nyamara ngo ntibita ku mico yabo basore bita “bogari” (beau gar)
Usanga umukobwa akundana n’umusore mwiza,  aba basore nabo ngo kenshi  biruka mubakobwa benshi bibagora gufata ibyemezo kandi ngo ugasanga imico yabo atari na myiza.
Nyamara ugasanga nyamwari yamwiziritseho kabone nubwo aziko uwo muhungu ari rubebe, aha rero iyo haje undi musore usanzwe aje gutereta uyu mukobwa, usanga yigize ‘ashwi’ ngo afite ‘bogari’ bityo bityo umukobwa bikazarangira abuze ‘bogari’ abuze nababandi basanzwe bamuryanira inzara

3. Kumva ko umusore agomba kukuba hafi igihe cyose, 24/24h

Akubonamo nk’utagira icyo yitaho cyateza imbere urugo rwanyu, kuko aba yibaza niba mubanye wazajya umuha akanya ko gutekereza, kuganira n’abandi no kwishimira ibyo akunda.
Iyo ubikoze gutya yumvako ushaka kumugira imfungwa, bene iyi myitwarire ishobora gutuma umusore agucikaho atakubwiye n’impamvu akajya kwishakira uzamureka agahumeka kandi akamufata nk’umutu uri muri society.
ubucuti bwiza ni ubutanga umutekano, kwisanzura gukora akazi neza, kuganira n’incuti kwishimira ibyo ukunda  ubundi hagafatwa igihe cyo kubisangira muri kumwe urukundo rukarushaho kuryoha no gukura.

4. Kwishimira abandi basore kurusha uwo muri kumwe murukundo

Iki ngo ni ikintu usanga abakobwa benshi badaha agaciro ariko rwose ngo gishobora kuba intandaro yo kwangwa n’abasore batari bake,  bikazatuma ugumirwa kuko ngo mugihe ubona abasore bose ukumva ntakibazo kuko ari incuti z’incuti yawe, kuko muturanye, mwigana se ndetse n’ibindi hanyuma ukabasakuma ukabisanzuraho birengeje urugero ukababwira utugambo dusize umunyu, menyako bidashimisha abasore namba
Biba bibaha ishusho y’umugore uzaba we ko ushobora kuzamuca inyuma n’ibindi, nukora ibi bibabaza umusore rwose akaba yumva adashobora kukugira umugore kuko yazagusangira na benshi aha rero ngo bisaba kwitwararika bose ukababona nk’abasanzwe.

5. Kwihagararaho mu makosa

Aha ngo usanga hari abakobwa benshi baba bafite incuti zabo nkuko gukora ikosa ari ibisanzwe byabaho yaba, yakoze ikintu umusore ntakishimire ugasanga aho gusaba imbabazi mu mgaguru mashya ahubwo yihagazeho akumvako atari ikosa akiterera mubirere.
Iki ngo ni ikintu gikomeye umuhungu w’incuti areberaho niba uzamucira bugufi murugo nacyane ko abagabo bababifuza abagore bifitemo guca bugufi no gusaba imbabazi, rero nubona umusore agusezereye akisangira undi ni uko iyondangagaciro yo gucabugufi ngo usabire ikosa imbabazi wiyoroheje iba yabuze.
Niba rero uri umukobwa wifuza kuzashyirwa murugo ugakora umuryango ariko ukaba hari amakosa amwe muyavuzwe ujya ukora murukundo ubwo utangire kwikosora no kugira icyo uhindura naho ubundi ngo bitabaye ibyo ushobora kuzasazira iwanyu.


 

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire