Afite imyaka 30 ariko asa n’umwana w’uruhinja
Mu gihugu cya Brezile haravugwa umukobwa witwa Maria Audete do Nascimento, ku myaka 30 y’amavuko ntavuga nta n’ubwo agenda. Nyirabayazana ngo ni indwara yitwa thyroïde, ibuza umubiri we n’ubwonko gukura uko bikwiye, ibi bituma ngo asa n’umwana w’uruhinja rufite amezi 9.
Nkuko abaganga babivuga ngo uburwayi bwe bwari kuvurwa bugakira iyo buza kumenyekana kare. Ibyo byari gutuma Maria akura nk’ibisanzwe. Ikivugwa ngo ni uko ababyeyi be nta bushobozi bari bafite bwo kugura imiti.
Maria wavutse ku itariki ya 7 Gicurasi 1981, ngo yabayarabonye abagiraneza bagiye kuzamwitaho bakamuvurira ubuntu. Aba bagiraneza ni abo muri Kaminuza ya Ceara bamugiriye impuhwe bakazamuvura bifashishije imisemburo ituma umuntu akura. Birashoboka ko Maria ufite imyaka 30, ashobora kuzakura akigenga.
Gusa ubu buvuzi ngo bushobora kuba buje butinze, bityo ngo icyo buzamufasha ni ukubasha kugenda, kuba yabasha kurya nta we umufashije ndetse no kuba yabasha kuvuga amwe mu magambo. Ngo kuri ubu aho ibihe bigeze nta bwo umubiri we wabasha gukura byuzuye nkuko yavutse.
FROM www.umuseke.com
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire