Hari hashize iminsi abantu bategereje igitaramo Uranyuze Concert cy’umuhanzi Emmy, kikaba cyarabaye kuri iki cyumweru taliki ya 30/10/2011. Mu gutegura iki gitaramo, bari barasezeranyije abazakitabira ko iki gitaramo cyagombaga gutangira ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba kikarangira ku isaha ya saa tanu z’ijoro ariko siko byagenze kuko cyatangiye gikerewe cyane, dore ko cyatangiye ku isaha ya saa mbili z’ijoro kikarangira i saa tanu n’iminota mirongo ine
Umuntu wese wari witabiriye iki gitaramo, akinjira muri KIE, aho iki gitaramo cyagombaga kubera, yabonaga ibyapa byinshi bya Mitzig, ndetse n’umuziki uremereye waturukaga aho ikinyobwa cya Mitzig cyakoreraga ikimeze nk’igitaramo, ibi bigatera abantu urujijo bityo bagahita bagana aho uyu muziki waturukaga dore ko kwihera ijisho byari ubuntu kandi hari n’icyo kunywa. Izi zikaba ari zimwe mu mpamvu zateye iki gitaramo gutangira gikerewe, doreko abantu benshi batangiye kwinjira mu nzu cyagombaga kuberamo, ibirori by’iki kinyobwa bihumuje.
Ku ruhande rwa Emmy ndetse na Dj Theo ari nawe manager w’uyu muhanzi, batangaje ko impamvu zateye gukererwa ku igitaramo cyabo, ngo ni uko iri shuri ryabemereye salle yo gukoreramo igitaramo ,nyuma bakemerera undi muntu gukoreramo igitaramo kandi ku isaha imwe.
Emmy arimo kubyinana n'umwe mu ba byinnyi be. |
Emmy yagize ati: “Ntayindi mpamvu yateye iki gitaramo gukererwa, uretse ubuyobozi bwatwemereye salle ,nyuma bukemerera undi muntu gukoreramo igitaramo kandi tutabizi. Twari twavuganye n’ubuyobozi buhagarariye abanyeshuri ba KIE, nyuma undi muntu aca inyuma ajya kuvugana n’ubuyobozi bukuru bw’ishuri, babemerera gukoreramo igitaramo kandi natwe twarabyemerewe. Twebwe byadutunguye, ariko ndakeka abafana banjye babyihanganiye kandi nkaba mbasaba imbabazi.”
Jay Polly na Bull Dogg kuri Stage. |
Hagati ahongaho, nyuma y’uko igitaramo gitangiye, hagiye hagaragara udushya twinshi. Dore tumwe mu dushya twabereye muri iki gitaramo:
-Ubwo King James yageraga kuri stage, hari umukobwa waturitse ararira
Uyu musore wabimburiye abandi bahanzi kuririmba, yageze kuri stage aririmba indirimbo ye “Ntamahitamo”, abantu basa n’abariwe n’intozi, doreko bamwe mu banyeshuri bo muri KIE ngo bumvaga King James ariko bataramubona aha hakaba hari abatubwiye ko ngo bari bazi ko ari agasore gato kandi kananutse. King James ni uwo gushimirwa kuko we yageze muri KIE kare ahita asaba kujya kuri stage, bitandukanye n’abandi bahanzi bumvako kuba umu super star bivuga kuririmba nyuma y’abandi bose.
-Jay Polly yahembwe umutobe (jus de pomme) n’umwe mu bafana be amaze kuririmba Uyu musore wahagurukije abantu bose bari bitabiriye iki gitaramo, yashyikirijwe jus n’umwe mu bafana be , wari waje yanitwaje icyapa kiriho amafoto ya Jay Polly.
-Hari umukobwa wari ufite amatsiko adasanzwe yo gukora kuri Jay Polly, kwihangana byamunaniye asimbukira kuri stage maze ahobera uyu muraperi wari waje yiyambariye agashati ka gisirikare.
-Bwa mbere mu mateka ye Umuhanzi Theo (Bosebabireba) yitabiriye igitaramo cy’indirimbo zidahimbaza Imana. Uyu muhanzi wari wicaye ku ntebe y’imbere, aho yarebaga abahanzi bose ntankomyi.
-Abanyeshuri bo muri KIE, bari bafite amatsiko adasanzwe yo kubona abahanzi n’abanyamakuru kugeza ubwo batangira kubaza umuntu wese bakekagaho kuba umuhanzi cyangwa umunyamakuru.
-Kuri stage Jay Polly yanyuzagamo akaganira n’ncuti ze bari bamuherekeje ,doreko bari bugufi ye kuri stage.
-Umuziki w’imbaturamugabo waturukaga aho ikinyobwa cya Mitzig cyakoreraga, wabujije abantu kwinjirira ku gihe mu gitaramo.
Ikigaragara ni uko abanyeshuri ba KIE badakunda imyidagaduro, uretse kwitaza ko Bourse yavuyeho hari ibitaramo bibiri: Icya Mutzig ndetse na Uranyuze Concert, kandi igitaramo cya Mitzig kwihera ijisho byari ubuntu, ariko hakaba hari umubare muke w’abanyeshuri. Aha wasangaga, abanyeshuri bari bitabiriye ibi bitaramo byombi bavuga bati: “Erega twe turi abarimu, ntabwo twabona umwanya wo kureba ibi ngibi ngo tubone n’uwo gutegura amasomo.” Ku muhanzi Theo watunguye abantu benshi muri iki gitaramo nubwo ataririmbye, abantu bamwe wasanga bavuga ko uyu muhanzi yaba yari yaje kwirebera Jay Polly doreko yatangaje ko ariwe muhanzi akunda cyane mu Rwanda.
Uncle Austin aririmba.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire