GET INFORMATIONS OUT FROM THIS BLOG

WELCOME TO KAZUNGU'S BLOG

CHOOSE A HYPERLINK

Up to date information can be found on

igihe.com

For every morning news clik

igitondo.com

CLICK ORINFOR For more information on Rwanda government

Connect to UMUSEKE.COM It is another website in Kinyarwanda with update news

Mumakuru y'imikino agezweho mu kinyarwanda sura RUHAGOYACU Maze ushire amatsiko

About my institute

KIGALI INSTITUTE OF EDUCATION

about love click LOVECARDS

TO LEARN LITTLE TO NETWORK

vendredi 22 avril 2011

UMUTOMA UGERA UMUKUNZI KU NYOTA

UMUTOMA UGERA UMUKUNZI KU NYOTA


                                 
Sinshobora gutekereza ku buzima bwanjye igihe naba ntagufite
Kuva twahura nahise numva umutima wanye uguhisemo
Inshingano yanjye ku isi yari iyo kuzakubona , nashyizeho igihe none narakubonye
Rukundo rwanjye kandi sinzigera nkurekura.                                                    
Ni wowe muntu w’inzozi zanjye
Wihariye ibitekerezo byanjye byose , amajoro yose n’amanywa yose
Buri segonda mba ngutekerazaho
Iyo utandi hafi mba naheranywe n’agahinda                                                                               
Ni wowe mpano yanjye Imana yampaye
Ikizaba cyose njye nzahora ngukunda iteka
Umutima wanjye ni wowe wahisemo kandi nanjye nemeranywa nawo ijana ku ijana           
Ndagukunda mukundwa.



 Amakosa ane umugore/umukobwa agomba kwirinda mu rukundo

Abagore bakunda gukora uko bashoboye kose kugira ngo babane neza n’ abagabo babo bityo bakaba rimwe na rimwe bashobora kutabigeraho bitewe n’ amakosa bashobora gukora mu buryo batazi. Dore amakosa ane, abagora bakora :
1. Kwizera ko ushobora guhindura umugabo
Kugumana icyizere ko ushobora guhindura ingeso mbi z’ inshuti yawe ni uburyo bubi bwo gushaka umukunzi. Umuntu nakubwira kugumana n’ umuhungu mukundana kuko ushobora kumuhindura ntukemere iyo nama.
2. Kwicecekera
Igitekerezo kivuga ko umugore agomba kwitonda kuruta uko asanzwe kugira ngo atege umugabo we amatwi gusa ni ikosa rikomeye. Niba umugabo wawe atagukundira uko umeze cyangwa akumva adatekanye kuko yifuza umuntu arusha ubwenge ntugomba kumushaka. Iyo ugerageza guhisha ubushobozi bwawe uba ukora ikosa rikomeye nubwo yaba ari mwiza bingana bite. Ntugire ikibazo igumire wenyine.
3. Gutegereza ko umugabo agenda
Urukundo rw’ ubu ndetse n’ibitabo bigezweho bivuga ko umugore agomba gutegereza ko umugabo agira aho ajya kugira ngo nawe agire aho ajya. Nubwo rimwe na rimwe ibyo ari byiza, no kugira icyo ukora kugira ngo ubone icyo wifuza kimwe no kugaragaza uko umeze ni byiza. Ibi kandi binagaragara ku bintu bimwe na bimwe byo mu rugo, aho abagore bamwe bategereza guhabwa ‘uburengenzira’ n’abagaabo mbere yo kugira icyo bakora. Niba barakubwiye gutegereza ko telefone isona baguhaye inama mbi. Niba ukeneye ikintu gifate, ubundi uze kumusobanurira. Gusa uzirinde gusesagura
4. Gukora icyo ashaka cyose
Iri ni irindi kosa mu rukundo. Ni byiza gufata icyemezo wagishije inama. Mu gihe gutegereza umugabo kugira ngo ahitemo igihe aribyo byiza, gupfukiranya ibitekerezo byawe kubera ubwoba si byiza. Gerageza kureka gukora ibyo yifuza byose mu ntangiriro z’ umubano wanyu kuko ushobora kuzamutungura utangiye kubinanirwa. Aho kugira ngo ushyire umubano wanyu mu kaga no mu ntambara, emerera kamere yawe n’ ibitekerezo byawe kwigaragaza igihe cyose.

ABASAZA MUSABA ABAGENI MUBANZE MWIGE IKINYARWANDA 
Umugabo yagiye gusaba umugeni atazi Ikinyarwanda, gusa akaba azi ko agomba gukoresha imigani ya Kinyarwanda isanzwe kuko yari azi ko imigani yose isobanura kimwe, ko bihagije ko haba hari amagambo ari muri iyo migani kandi ahuye n’ ayo yakoresheje mw’ ijambo avuze.



Uti:” byagenze bite rero?”:



Nyir’ugusabwa umugeni (umusaza Karekezi) yatanze ikaze asaba umukwe mukuru (umusaza Kanyamibwa) gutambuka agasoma ku nzoga babazaniye ngo amanure akavumbi. 
Umusaza Kanyamibwa agiye kuyisomaho aravuga ati: «Murakoze muzehe Karekezi kutwemerera gusoma ku nzoga n’ubundi baca umugani ngo “ushaka urupfu asoma impyisi”» abari aho bose bagwa mu kantu bagira ngo aribeshye!
Hashize akanya imisango iba iratangiye, Umusaza Kanyamibwa ahabwa umwanya ati: ” … umusore wacu yabaye aho ashaka mu gihugu hose umugeni yashima nyuma aza gushimana n’ umukobwa wanyu, burya mu Kinyarwanda baravuga ngo: “Ubuze inda yica umugi”, abari aho noneho barumirwa.
Arakomeza ati: ”Yambwiye ko yashimanye n’ inkumi yanyu kandi murabizi ko mu muco wacu bavuga ngo: “Nta nkumi yigaya kuko n’ irwaye igisebe iravuga ngo izarongorwa”, rero yasabye umubano umukobwa wanyu nawe arabyemera adatinze dore ko baca umugani ngo “Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi. None rero nk’ uko umukobwa wanyu yiyemereye kubana akaramata n’ umuhungu wanyu, kandi mu Kinyarwanda bakaba bavuga ngo “Urwishigishiye ararusoma” niyo mpamvu twabazaniye inkwano, ...

Kuko: ”ubuze uko agira agwa neza”.

Umusaza Karekezi, nk’ umusangwa mukuru aba afashe ijambo ati: “Ntituguha umugeni wacu dore umukobwa wacu aracyari umwana kandi ga aracyari mu mashuri ngo yongere n’ubwenge (aha ni kwa kundi abasaza baba bari kugorana mu misango).
Nuko umusaza Kanyamibwa, mu gusubiza arihanukira ati: ”Rwose mugerageze muce inkoni izamba, nibyo koko umukobwa wanyu aracyari umwana burya murabizi baravuga ngo: ”Ntukabone ifundi ngo uyite umwana w’ inyoni, rwose umuhungu wacu azamurera kuko akuze kandi murabizi burya ngo: “Ubugabo si ubutumbi”, hanyuma byo kuba ari n’ umunyabwenge rwose ni byiza natwe umuhungu wacu yaraminuje kandi ga baravuga ngo: “Utazi ubwenge ashima ubwe”. None rero musaza Karekezi twiteguye kubaha inkwano amashyo y’ inka yose mushaka , dore nawe urakuze ngirango urazi ko “Uhongera umwanzi amara inka”.
Uhagarariye umuryango usabwa arumirwa, noneho ibyo gusabwa birahinduka bati: ”Nta mugeni wacu tubaha kuko muducira amarenga ko umwana wacu twaba tumuroshye”.
Umusaza Kanyamibwa mu gusubiza aciye bugufi nk’ utakamba ati: ”Rwose muvandimwe Karekezi, abakuru bajya bavuga ngo: “Ukwimye ibishyimbo aba akurinze imisuzi”, none rwose nimutwemerere tubakwere dore “akatari amagara barahaha”.
Umuryango uratsimbarara uti: ”Nta mugeni tubaha yemwe ahubwo nimwitahire muri gutinda muzababwire batume undi abe ariwe uza gusaba umugeni“.
Umusaza Kanyamibwa mu gusubiza ati: “Yego rwose turemeranya burya “Intumwa n’ uwayitumye barangana”, kandi “kuntuma ni nko kwituma cyangwa kwigirayo”.
None rero “utakwambuye aragukerereza “ Mumpe umugeni rwose. Ariko mumumpa, mutamumpa , Mumenye ngo “N’i Nyagasambu rirarema”,  mwitwima umugeni rwose mba ndoga Fundi.
Abari aho bose bataha bazinze umunya.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire