GET INFORMATIONS OUT FROM THIS BLOG

WELCOME TO KAZUNGU'S BLOG

CHOOSE A HYPERLINK

Up to date information can be found on

igihe.com

For every morning news clik

igitondo.com

CLICK ORINFOR For more information on Rwanda government

Connect to UMUSEKE.COM It is another website in Kinyarwanda with update news

Mumakuru y'imikino agezweho mu kinyarwanda sura RUHAGOYACU Maze ushire amatsiko

About my institute

KIGALI INSTITUTE OF EDUCATION

about love click LOVECARDS

TO LEARN LITTLE TO NETWORK

mardi 10 janvier 2012

Umuntu ngo yaba ari we wisabiye kubaho imyaka myinshi

               


  Dusanzwe tuzi ko Imana yaremye ibinyabuzima byose ikanabigenera igihe cyabyo cyo kubaho maze cyarangira bigasubira aho byavuye (mu gitaka nk’uko byigishwa na Bibiliya).




 Ibi ntibibuza abantu gushyiraho akabo bakemeza ukuntu umuntu yagize uruhare mu kwisabira imyaka yo kubaho. Dore kimwe muri ibi bitekerezo abantu bamwe bafata nk’umugani cyangwa kuringushya wisekereza abantu gusa.
Imana ngo yaremye umuntu, imbwa, inguge n’indogobe, maze buri cyose ikigenera kubaho imyaka mirongo itatu. Imaze kugena ubuzima n’ibikorwa by’ibyo biremwa byayo yarabihamagaye ibiha gahunda ihereye ku muntu iti “wowe uzabana n’izi nyamaswa uzitegeke kandi zikubahe. Uzazikoreshe neza uko nziguhaye”.
Imana yabwiye indogobe iti “wowe uzamara imyaka 30 wikorera imitwaro y’uyu muntu ndetse nawe nananirwa uzamuheke”. Ibwira imbwa iti “wowe ugomba kuzamara imyaka 30 urinda uyu muntu kandi ukoresha uko ushoboye ukihigira ibyo kugutunga ndetse byashoboka ukanamuhigira”. Yabwiye inguge iti “wowe uzibere ahantu hishyamba umuntu ajye aza kukureba wikinagure wurira ibiti umanuka usubirayo maze umuntu yishime”.
Rurema rero amaze gutanga ubuzima n’akazi yahaye ijambo ibiremwa bye ngo bigire icyo bivuga. Umuntu yavuze ko abyemeye ariko ko iyi myaka ni mike. Indogobe yo yavuze ko itamara imyaka 30 yikorera imizigo ngo ibibashe, maze isaba imyaka 15 gusa. Umuntu yateye hejuru ati iyo ukuyeho yinyihere, Imana nayo iti nibyo umuntu aba agize 45. Imbwa yo yavuze ko itashobora kumara imyaka 30 irara hanze kandi ihiga, maze isaba guhabwa imyaka 15 indi igahabwa umuntu. Inguge nayo yaratsembye iti imyaka 30 nurira ibiti manuka nsubirayo ni myinshi. Umuntu ati niyo 15 y’inguge ndayishaka.
Ubwo umuntu aba ageze ku gihe cyo kubaho imyaka 75 kandi agikora ibyo izo nyamaswa zagombaga gukora. Ni yo mpamvu burya ngo umuntu agomba kugera ku myaka 30 akiri iwabo, arya akaryama ataratangira kuvunika nyuma agashaka.
Imyaka 15 ikurikiraho, wa muntu aravunika nka ya ndogobe akorera urugo n’abana be, naho hagati ya 45 na 60 imyaka yambuye imbwa karushaho kurara amajoro ateganyiriza abana be kuko baba bageze mu bugimbuke bakeneye byinshi kandi nawe agakomeza akihahira.
Byagera hagati yimyaka 60 na 75 umuntu akaba agomba gushimisha abana be (imyaka y’inguge) abaha iminani, abagabira, abagirinama n’ibindi, ubundi ngo nyuma yiyi myaka umuntu akaba aba ari mu nyongezo. Ibi byavuye mu bitekerezo by’abantu banyuranye ariko ntibirafatwa nk’ukuri.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire