GET INFORMATIONS OUT FROM THIS BLOG

WELCOME TO KAZUNGU'S BLOG

CHOOSE A HYPERLINK

Up to date information can be found on

igihe.com

For every morning news clik

igitondo.com

CLICK ORINFOR For more information on Rwanda government

Connect to UMUSEKE.COM It is another website in Kinyarwanda with update news

Mumakuru y'imikino agezweho mu kinyarwanda sura RUHAGOYACU Maze ushire amatsiko

About my institute

KIGALI INSTITUTE OF EDUCATION

about love click LOVECARDS

TO LEARN LITTLE TO NETWORK

vendredi 17 février 2012

Yataye urugo rwe akimara kurongorwa kuko nta musarani yahasanze

Umugeni witwa Anita Narre wo mu Ubuhinde yataye umugabo we kuko yasanze mu rugo rushya nta musarani uhari. Uyu mugeni ngo bwakeye yigendera, maze umugabo asigara aririra mu myotsi kubera kutagira aho umugore we yihina ngo yitunganye.
Anita yanze kwinjira mu rugo rutagira aho yikinga. Yarabihembewe binabera abandi urugero
Anita yanze kwinjira mu rugo rutagira aho yikinga. Yarabihembewe binabera abandi urugero
Shivran, umupagasi uhembwa ku munsi ari uko yakoze, yavuze ko nta bushobozi yari afite bwo kubaka umusarane, ariko ko atari kubura kurongora ngo ni uko nta musarane.
Abaturanyi bumvise agahinda ke, baza kumufasha yubaka umusarane mu gihe gito maze umugeni we wari wahukanye arugarukamo.
Ntibyaciriye aho kuko uyu mugeni Anita, yaje guhembwa n’umuryango utegamiye kuri Leta 10 000US$  kubera ubu butwari bw’intangarugero mu kurwanya umwanda mu Ubuhinde nkuko byatangajwe na BBC.
Mu Ubuhinde, ikibazo cy’isuku nke ngo giteye inkeke kuko cyugarije abagera kuri Miliyoni 500 z’abahinde. Anita akaba yarashimiwe kandi guharanira uburenganzira bw’umugore bwo kugira isuku.
Si byiza ku mugore kujya kun..ya ku gasozi. Niyo mpamvu buri rugo rukwiye kugira nibura umusarani uciriritse, abatawufite rwose nibagerageze” ni ibyo Anita yatangarije BBC
Ibi ngo byatumye muma Leta menshi yo mu Ubuhinde bongera gukurikirana iby’itegeko ryo kubaka umusarane ryahawe buri rugo.
10 000US$ byahembwe uyu mugore n’uru rugo rushya, akaba ari amafaranga menshi ashobora gutuma umugabo ava kukazi k’ubupagasi butamuhembaga na 4 US$ ku munsi umwe.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire