GET INFORMATIONS OUT FROM THIS BLOG

WELCOME TO KAZUNGU'S BLOG

CHOOSE A HYPERLINK

Up to date information can be found on

igihe.com

For every morning news clik

igitondo.com

CLICK ORINFOR For more information on Rwanda government

Connect to UMUSEKE.COM It is another website in Kinyarwanda with update news

Mumakuru y'imikino agezweho mu kinyarwanda sura RUHAGOYACU Maze ushire amatsiko

About my institute

KIGALI INSTITUTE OF EDUCATION

about love click LOVECARDS

TO LEARN LITTLE TO NETWORK

mardi 23 août 2011

Ibintu bitanu bishobora kukwereka ko umukobwa arimo kukureshya

Hari igihe abasore cyangwa abagabo batabasha kumenya umukobwa wababengutse bakibwira ko aribo babenguka gusa. Nyamara burya, abakobwa nabo barabenguka ariko uburyo bateretamo butandukanye kure n’ubw’abasore.

Muri iyi nkuru, turarebera hamwe bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko umukobwa arimo kukureshya.


1. Agerageza kugusetsa

Umukobwa wagukunze ntiyifuza kukubona ubabaye n’umunsi n’umwe, bityo bigatuma yumva yakubwira amagambo agushimisha rimwe na rimwe akabikora kugira ngo akubone useka. Umukobwa nk’uyu kandi aba yumva mwakwihorera muri byenda gusetsa. Umwanditsi David Wygant mu gitabo yise “Always Talk To Strangers” avuga ko iyo akubwiye ikintu akabona utishimye cyangwa kitakunyuze ahita ahindura ibiganiro agashaka ikindi kintu gishobora kugusetsa.

Wygant kandi avuga ko umukobwa wakubengutswe agerageza gushaka utuntu dutuma muganira musa nk’abakina kugira ngo wowe musore ubone ko yagukunze kandi agushakaho ubucuti.

2. Uzumva agusabye ko musohokana

Mushobora kuba mwari inshuti zisanzwe, mukorana , mwigana se cyangwa hari ibindi bintu bibahuza , nyuma ukumva atangiye kujya agusaba ko mwasohoka mwenyine (kandi wenda mwari musanzwe musohokana ariko muri kumwe n’abandi bantu). Ikindi, niba mukorana uzatangira kubona agutegereza ngo mujyane mu kirihuko cya saa sita kugira ngo musangire. Mu minsi y’ikiruhuko (week-end) uzumva agutumiye ngo mujyane mu gitaramo cy’umugoroba; mbese azatangira kujya akubwira ibintu nk’ibyo yakabwiye umuhungu bakundana.

3. Azatangira gukoresha ibimenyetso by’umubiri

Iyo abantu bakundana cyangwa bamaze ighe baziranye hari uburyo bashobora kuvugana bakoresheje ibimenyetso, bitabaye ngombwa ko bakoresha amagambo. Aha icyo ukwiye kumenya ni uko ibimenyetso umugore akoresha byose biba bifite ubutumwa biguha.

Nubona umukubwa yinjiye ahantu uri akakwicira ijisho atavuze, akagukubita agashyi, akagukora mu mugongo ujye umenya ko hari ikintu kidasanzwe arimo kukwereka. ikindi mushobora kuba muri mu nama ukabona arakurebye akamwenyura uzahite umenya ko hari uko bimeze. Nuba nawe rero wifitiye gahunda, nakubwira iki komereza aho wibarize akazina.

4. Uzumva akubwiye ko akunda imico yawe

Umukobwa urimo gutereta umusore ntahita amubwira ko yamukunze cyangwa se amukunda ahubwo agenda abimubwira buhoro buhoro. Uti gute rero? Agenda akubwira ko akunda imico yawe, ubundi akakubwira ko akunda zimwe mu ngingo zawe (ashobora kukubwira ko akunda intoki zawe, ibirenge, amaso, inseko,…). Utabaye ikigwari cyangwa ngo ube ufite undi mukobwa mukundana uzahite utangira kureba icyo wakora mu buryo bwihuse kugira ngo utabare uwo mukobwa.

5. Azatangira kukugira inama z’ubuzima

Nuganira n’umukobwa wakubengutse uzajya wumva arimo kukugira inama z’ubuzima, akwereka icyo wakora kikakugirira akamaro n’icyo utagomba gukora. Ibi kandi ntabwo azabikora yabifatiye umwanya munini ahubwo azabikubwira igihe muri gusangira, kureba imikino cyangwa muri mu kazi kugira ngo atakurushya mu mutwe kuko ibintu nk’ibi abantu ntibakunda kubibonera umwanya kuko baba bumva ari ibintu biri bubananirize ubwonko. We rero ahitamo kujya agenda abicishamo gahoro gahoro mu gihe muri kumwe.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire