GET INFORMATIONS OUT FROM THIS BLOG

WELCOME TO KAZUNGU'S BLOG

CHOOSE A HYPERLINK

Up to date information can be found on

igihe.com

For every morning news clik

igitondo.com

CLICK ORINFOR For more information on Rwanda government

Connect to UMUSEKE.COM It is another website in Kinyarwanda with update news

Mumakuru y'imikino agezweho mu kinyarwanda sura RUHAGOYACU Maze ushire amatsiko

About my institute

KIGALI INSTITUTE OF EDUCATION

about love click LOVECARDS

TO LEARN LITTLE TO NETWORK

lundi 31 octobre 2011

Abazajya kwiga muri UNR i Ruhande uyu mwaka bazitwa ngo iki?

Ni ibisanzwe ko buri kiciro (Promotion) kinjiye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda I Butare gihabwa izina.
Mu gihe umwaka w’amashuri makuru 2011 – 2012  muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda uzatangira kuwa gatanu tariki 28 Ukwakira, abahiga ubu, n’abaharangije, bari gukekeranya ku kazina kazahabwa  abazinjira kuri aka gasozi ka Ruhande.
i Ruhande muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda
i Ruhande muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda
Amazina yabo akenshi bayahabwa bitewe  n’ibihe biba bigezweho mu Rwanda, muri Africa cyangwa ku isi muri rusange.
Nta nteko yihariye itanga aya mazina ku kiciro kinjiye. Abahiga bajya kumva bakumva izina ryabaye kimomo rigafata ubwo. Gusa benshi bavuga ko aya mazina atangwa n’abo bita “Abakonari” (Conard), bigaragara ko muri iyi myaka ishize batagifite umurindi nka mbere, ariko ngo ntikiburira.
Abazaza uyu mwaka hari amazina menshi biri kuvugwako bazahabwa. Muri ayo havugwamo “ABAKADAFFI” , “BA GACUMBITSI” , “ABANATO”  n’ayandi avugwa ariko ataremezwa.
Abanyeshuri bashya bakazagera i Ruhande kuwa gatanu tariki 28 Ukwakira, bagatangira icyumweru cyo kubamenyereza Kaminuza kitwa “Induction week”

Aya ni amazina yagiye ahabwa ibyiciro (promotion) byo hambere aha
2010 – 2011: Nyakatsi, niryo ryaje gufata nyuma yo kugerageza aya: “ Ibigarasha, Vuvuzera, Ibicurane”
2009 – 2010: Abavangarai,
2008 – 2009:  Manoyinanga
2007 – 2008: Ababurugeri (Bruguiere)
2006 – 2007: Abatigiste
2005- 2006: Abajanjaweed
2004 – 2005: Abemeye icyaha (Abireze)
2003 – 2004: AbaFOCA
2002 – 2003: Abasunzu (Masunzu wo muri DRCongo)
2001 – 2002: Abayanja (  Restaurant zubatswe, nyuma y’inkongi y’umuriro yatwitse izambere, ziswe Ikiyanja I n’icya II)
2000 – 2001: Kuva aha kumanura, bivugwa ko kwita amazina abashya I Ruhande byari bitaratangira neza.

2011 – 2012: ???????

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire