Umuyobozi wa Ferwafa mushya Ntagungira Celestin Abega nyuma yo gutorwa tariki ya 22/10/2011, yatangiye kugwa mu mutego wabo yasanze muri Komite Nyobozi ya Ferwafa.
Ibyo byabaye ubwo Komite Nyobozi yamushukaga ngo bohereze Gahonzire Richard mu butumwa bwa kazi i Rusizi hagati y’umukino wo ku munsi wa 6 wa shampiyona ku mukino wa Espoir na AS Kigali.
Gahonzire Richard yari mu butumwa bwa kazi i Rusizi ngo gukurikirana uburyo ikipe ya Espoir yitware nyuma yaho hagaragaye imyitwarire itari myiza ubwo iyo kipe yakinaga na Kiyovu Sports.
Akazi ashinzwe ni ugushakisha amasoko none ngo yagiye gukurikirana ibishinzwe abategura amarushanwa? barihe? ubundi ushinzwe amarushanwa ni Boniface Nsabimana afatanyije na Felix Nzeyimana.
Amakuru agera kuru RuhagoYacu nuko Komite Nyobozi yicaye hamwe maze bakemeza uburyo Richard Gahonzire yerekeza i Rusizi akanavuga yuko agomba kugenda mu ndenge agahabwa amafaranga y’ubutumwa azamufasha mu kazi atazi atanashinzwe!
Uwo ni umutego wa mbere Perezida mushya wa Ferwafa agushijwemo nabo yasanze muri Komite nyobozi, harimo abamushuka ngo akore nabi,nimba abantu barangaga imikorere mibi yaragwaga muri Ferwafa nuko hari byishi bikwiye guhinduka, buri wese nakore icyo ashinzwe nicyo yatorewe maze murebe ngo umupira w’amaguru mu Rwanda uratera imbere.
Gahonzire Richard yari akwiye kubazwa impamvu atarazana n’isoko na rimwe? kuko amakuru dufite nuko n’umushinga wa Brarirwa wo gutera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ibinyujije mu kinyobwa cya Primus wazanywe n’umuntu udakora muri Ferwafa ndetse akaba anabihemberwa.
Ikibazo ntago ari ukujya mu butumwa bwa kazi ahubwo ugiye gukora iki? ubusanzwe ushinzwe iki muri Ferwafa, uyu mugabo Gahonzire Richard ashinzwe gushaka amasoko muri Ferwafa, ariko kuva yagera muri Ferwafa nta soko na rimwe arazana, kubera kudakora akazi ke uko bikwiye ahubwo usanga arwanira ubutumwa bwa kazi akora nibyo adashinzwe, muri buka yuko ariwe wari kumwe n’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 17 mu Bwongereza, mu Budage no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu gikombe cy’isi muri Mexico, icyo gihe Ubutumwa bwa kazi yari yabuhawe na Komite yayoborwaga na Kazura Jean Bosco.
Ubuyobozi bwa Ferwafa bushya abantu bakeneye impinduka mu mikorere n’ingamba shya!
from ruhagoyacu.com
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire