GET INFORMATIONS OUT FROM THIS BLOG

WELCOME TO KAZUNGU'S BLOG

CHOOSE A HYPERLINK

Up to date information can be found on

igihe.com

For every morning news clik

igitondo.com

CLICK ORINFOR For more information on Rwanda government

Connect to UMUSEKE.COM It is another website in Kinyarwanda with update news

Mumakuru y'imikino agezweho mu kinyarwanda sura RUHAGOYACU Maze ushire amatsiko

About my institute

KIGALI INSTITUTE OF EDUCATION

about love click LOVECARDS

TO LEARN LITTLE TO NETWORK

lundi 31 octobre 2011

Sredojevic Milutin Micho yashize arimikwa






Nyuma y’igihe kitari gito hirya no hino mu itangazamakuru batangaza ko umutoza w’Amavubi azaba Sredojevic Milutin Micho , kuri uyu wa mbere kuri La Palisse Hotel Nyandungu aho ikipe y’igihugu Amavubi icumbitse habereye umuhango wo kwimika umutoza mushya w’Amavubi.
Uyu mutoza ufite akazi gakomeye azaba yungirijwe na Jean Marie Ntagwabira , Eric Nshimiyimana hamwe na Ibrahim Mugisha uzaba ari umutoza w’abanyezamu.
Muri uyu muhango oerezida wa FERWAFA Ntagungira Celestin Abega yasabye abakinnyi gukorana umurava kuburyo buri mukino bakinnye babasha kwitwara neza.
Umutoza mushya Micho we akaba yatangaje ko impamvu yaje mu Rwanda ari ukubera isshyaka ikipe isanzwe igaragaza.
Micho akaba agomba kuzahera kuri Eritrea ku itariki ya 11/11/11 i Asmara aho nyuma yaho umukino wo kwishyura ari ku itariki ya 15/11/11 i Kigali , aha akaba ari mu rwego rwo gushakisha itike yo kujya mu mikino yanyuma y’igikombe cy’isi izabera muri Brazil mu mwaka w’2014.

SREDEJOVIC Milutin Micho aratangira akazi ke ku mukino wa Eritrea

Mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi iteganyije gutangira imyitozo kuri uyu wa mbere tariki ya 31/10/11 aho iraba iri gutegura umukino wa Eritrea mu rwego rwo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’isi mu majonjora y’ibanze kuri ubu abatoza bashya nibo bazaba bayoboye iyi kipe.
Nkuko amakuru agera kuri RuhagoYacu abitumenyesha umutoza mukuru azaba ari SREDEJOVIC Milutin Micho kuri uyu mukino aho azaba yungirijwe na Jean Marie Ntagwabira hamwe na Eric Nshimiyimana mu gihe umutoza w’abanyezamu azaba ari Mugisha usanzwe atoza abanyezamu muri APR FC.
Izi mpinduka zikaba ari zimwe mu zatumye imyitozo y’Amavubi itinzwa aho byari biteganyijwe ko abakinnyi bagera muri Locale kuri iki cyumweru cyashize tariki ya 30/10/11 , ariko biza kwigizwayo imbere gato.
Amakuru agera kuri RuhagoYacu akaba aratumenyesha ko biteganyijwe ko aba batoza bashya barimwika kuri uyu wa mbere aho SREDEJOVIC Milutin Micho azaba yungirijwe na Jean Marie Ntagwabira hamwe na Nshimiyimana Eric.

 

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire